Mbazaniye 'ligne' y’umugisha - Aime Uwimana ku gitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizaba kuri Pasika

Imyidagaduro - 13/03/2026 10:42 AM
Share:
Mbazaniye 'ligne' y’umugisha - Aime Uwimana ku gitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizaba kuri Pasika

Umuhanzi w'inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana, yagaragaje ko afite inyota nyinshi yo kuzitabira igitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizaba kuri Pasika muri BK Arena. Yararitse buri umwe uzashobozwa kuzitabira iki gitaramo gikomeye yise 'Ligne y'umugisha'.

Mu butumwa yasangije abantu ubwo yabatumiraga muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka", yagize ati: “Shalom Shalom. Ni Aime Uwimana. Mbazaniye indi ligne y’umugisha. Ni ku wa 5 Mata 2026 kuri Pasika, umunsi twizihiza kuzuka kwa Kristo Yesu, umunsi twizihiza gucungurwa kwacu kuzuye.

Ben na Chance bati ‘Twanze kubyihererana. Turashaka gutaramana n’abakunzi bacu, turashaka gutaramana n’abakunzi ba Kristo, duhimbaze Kristo tugirane ibihe byiza. ’ Ntuzabure muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026.”

Ni ubwa mbere Ben na Chance bagiye gukora igitaramo kuri Pasika, ndetse ni n'ubwa mbere bagiye gutaramira muri BK Arena mu gitaramo cyabo bwite. Ni igitaramo bise "Easter Jubilee Music Gathering". InyaRwanda ifite amakuru ko Ben na Chance bazajya batarama buri mwaka kuri Pasika mu kwifatanya n'abakristo kwizihiza isuka rya Yesu Kristo.

Kuri ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora kuri Pasika ari ku isoko. Amatike ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw. Amatike ya Stage View aragura 10,000 Frw ku bayagura mbere y’igitaramo mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 15,000 Frw.

Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, amatike ya Altar Zone aragura 25,000 Frw, amatike ya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho amatike ya Executive Zone aragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01#.

Ben na Chance bategerejwe muri BK Arena kuri Pasika bamaze imyaka 10 mu muziki. Ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ku nshuro yabo ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena ndetse batangaje ko buri mwaka kuri Pasika bazajya bataramira abakunzi babo bagafatanya nabo kwizihiza izuka rya Yesu Kristo.

Iki gitaramo bise "Easter Jubilee" bagifata nk'umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki benshi icyarimwe. Bati: “Bwira inshuti yawe ibwire inshuti yayo”, banifuriza imigisha abazitabira

Ubwo bari muri Gen Z Comedy mu ijoro ryacyeye, Ben yasobanuye ko mu kwandika indirimbo zabo bakunda gushingira ku bihe banyuramo mu buzima, agaragaza ko zimwe mu ndirimbo zabo zishingiye ku mateka y’abana babo.

Yavuze ko mu 2015 babonye umugisha wo kwibaruka umwana wabo w’imfura, ariko nyuma y’igihe gito cyane yitaba Imana afite amezi agera kuri atanu. Ati: “Twagize umugisha muri 2015 turibaruka, ariko hashize amezi atari menshi umwana wacu yitaba Imana. Muri ibyo bihe by’umubabaro nahise numva indirimbo mu mutima wanjye, ari yo yaje kwitwa ‘Ugushikamijeho Umutima’.”

Ben yavuze ko icyo gihe banyuze mu bihe bikomeye, birimo amagambo atari meza umugore we yabwirwaga n’abantu batandukanye, cyane cyane mu gihe bari bagitegereje ko Imana ibaha undi mwana.

Nyuma y’icyo gihe cy’igeragezwa, Ben yavuze ko Imana yongeye kubagirira neza ibaha undi mwana, ari na bwo bahimbye indirimbo “Yesu Arakora”, igaragaza ko kwizera kwabo kutigeze guhungabana.

Yakomeje avuga ko ubwo bibarukaga umwana wa kabiri, ari bwo bakoze indirimbo “Mu Nda y’Ingumba”, yasohotse ku wa 3 Werurwe 2023, igaragaza uburyo bumvaga imbabazi n’ubuntu bw’Imana mu buzima bwabo.

Ben yavuze ko n’igihe bibarukaga umwana wa gatatu, byabaye impamvu yo gukora indirimbo “Zaburi Yanjye”, yasohotse ku wa 26 Mutarama 2024, igamije gushimira Imana ku bw’ibyiza yakomeje kubagirira.

Yongeyeho ko bafite indi ndirimbo ya kane bateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere, izaba yeguriwe umwana wabo wa kane. Ati: “Dufite n’indi ndirimbo ya kane izaba yeguriwe umwana wacu w’umuhungu. Twifuza ko buri mwana wacu azajya yumva ko hari indirimbo twamukoreye."

Aime Uwimana yatumiye abizera mu gitaramo cya Ben na Chance

Ben na Chance bahishuye byinshi mu muziki wabo banatumira abantu mu gitaramo cyabo kizaba kuri Pasika

Ben na Chance bagiye gukora igitaramo gikomeye bise "Easter Jubilee Music Gathering"





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...