Ibi byabaye nyuma y’uko uyu mukinnyi avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ari kumwe n’ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti. Amakuru aturuka mu binyamakuru by’imyidagaduro byo muri Espagne birimo Diez Minutos avuga ko Mbappé yafashe imodoka ye ajya kureba umukunzi we iwe, mbere yo kumusohokana mu mujyi wa Madrid.
Nyuma yaho aba bombi bagaragaye binjira mu kabari kazwi mbere yo kwerekeza mu rugo rw’uyu mukinnyi mu murwa mukuru wa Espagne. Urukundo rwabo rumaze igihe ruvugwa nyuma y’uko mu minsi ishize bagaragaye bari kumwe i Paris.
Mu munsi yashize Ester Expósito yabajijwe niba akunda umupira w’amaguru, asubiza ko atawukunda cyane. Gusa, ubwo yabazwaga ku mukino wabereye kuri Bernabéu, yasubije mu magambo make avuga ko “Ni byiza”, ariko agaragaza inseko yatumye benshi bakomeza kwemeza ko ari mu rukundo na Mbappé.




Mbappe yagaragaye ari kumwe n'umukobwa bavugwa mu rukundo
