Mbappé yikomye umusenateri wa Paraguay wamuvuzeho amagambo y'ivangura rishingiye ku ruhu

Imikino - 07/07/2026 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Mbappé yikomye umusenateri wa Paraguay wamuvuzeho amagambo y'ivangura rishingiye ku ruhu

‎Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappé, yatangaje ko atazihanganira na rimwe amagambo y'urwango n'ivangura rishingiye ku ruhu nyuma y'uko umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, amuvuzeho amagambo akomeje kwamaganwa n'abatari bake nyuma y'umukino wa 1/8 cy'Igikombe cy'Isi.

Ibi byabaye nyuma y'uko u Bufaransa butsindiye Paraguay igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbappé kuri penaliti, bukabona itike ya 1/4 cy'irangiza.

Nyuma y'uyu mukino, Celeste Amarilla, umwe mu basenateri b'ishyaka Liberal Radical Party muri Paraguay, yashyize ku rubuga rwa X ubutumwa burimo amagambo afatwa nk'ay'ivangura rishingiye ku ruhu ndetse anasebya Mbappé

‎Uyu rutahizamu nawe ntiyatinze kuko yahise amusubiza ubutumwa bukomeye agira ati: ‎"Madamu Celeste Amarilla, uri umuntu uteye isoni kandi udakwiriye umwanya urimo.

‎Ntuhagarariye Paraguay, igihugu cyagaragaje ishyaka, ubutwari n'icyubahiro muri iri rushanwa. Kubera amagambo yawe yuzuye ivanguraruhu n'ubwirasi, isi yatangiye kwibagirwa amateka meza yakozwe n'abakinnyi ba Paraguay muri iri iki Gikombe cy'Isi, ahubwo isigarana isura mbi y'umuntu umwe utesha igihugu cye agaciro."

‎Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa naryo ryamaganye ayo magambo naryo ryasohoye itangazo ryamagana ayo magambo, rivuga ko ari ibikorwa bibi bidakwiye kubaho muri siporo no muri sosiyete.

‎FFF yavuze ko ayo magambo ashobora no gukurikiranwa n'amategeko, ndetse ko ryamaze kugeza ikibazo ku bushinjacyaha kugira ngo hakorwe iperereza. Iryo shyirahamwe ryavuze ko rihagaze inyuma ya kapiteni waryo Mbappé, bagenzi be n'abandi bose bahura n'ivangura rishingiye ku ruhu, rishimangira ko rizakomeza kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose.

‎Uyu mukino wahuje u Bufaransa na Paraguay ntiwari woroshye kuko waranzwe no gushyamirana kwa hato na hato hagati y'abakinnyi ndetse n'abari ku ntebe z'abasimbura nubwo benshi bikomye umusifuzi kubera ibyemezo yagiye afata mu mikino hagati.

‎Umutoza w'u Bufaransa, Didier Deschamps we yavuze ko Paraguay yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo ihangane n'Abafaransa, yongeraho ko bitangaje kuba nta mukinnyi n'umwe wa Paraguay weretswe ikarita y'umuhondo nubwo umukino wari urimo gukinwa imbaraga nyinshi.

Mbappé yikomye umusenateri wa Paraguay wamuvuzeho amagambo y'ivangura rishingiye ku ruhu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...