Mbappé yasabye imbabazi nyuma y’uko ibigo byo mu Bushinwa bihagaritse gukorana na we

Imikino - 28/10/2026 7:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Mbappé yasabye imbabazi nyuma y’uko ibigo byo mu Bushinwa bihagaritse gukorana na we

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Real Madrid, Kylian Mbappé, yasabye imbabazi Abashinwa nyuma y’amagambo yavugiye mu kiganiro kuri televiziyo, yatumye ibigo bibiri bikomeye byo mu Bushinwa bihagarika ubufatanye na we.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yasobanuye ko amagambo yavuze atatekerejweho neza, anashimangira ko atari agamije kubabaza Abashinwa cyangwa abaturage bakomoka mu Bushinwa batuye mu bice bitandukanye by’Isi.

Ibi byabaye nyuma y’uko amashusho y’ikiganiro Mbappé yagiranye na televiziyo yo mu Bufaransa akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo yasubije ikibazo kijyanye n’amashusho asekeje amugaragaza nk’umunyagitugu.

Mu kiganiro cyanyuze kuri The Bridge, Mbappé yabajijwe amashusho yo kuri internet amugaragaza akunda cyane kandi amushimisha iyo ayabonye.

Yasubije avuga ko akunda amashusho yakozwe hagaragazwa umuntu yatekerezaga ko ari umunyagitugu w’Umushinwa, hagashyirwa isura ye ku mubiri w’uwo muntu.

Nubwo atavuze izina rya Mao Zedong, wahoze ari Perezida w’u Bushinwa, muri ayo mashusho hagaragaye isura ya Mbappé yashyizwe ku ishusho y’uyu munyapolitiki wayoboye icyo gihugu.

Mbappé yongeyeho ati: “Ibyo biranshimisha cyane, kandi ni amashusho nkoresha kenshi iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye.”

Aya magambo yateje impaka zikomeye, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, aho bamwe bayafashe nk’ayatesheje agaciro amateka y’igihugu cyabo.

Nyuma y’ikwirakwira ry’aya mashusho, ibigo bibiri byo mu Bushinwa byahise bitangaza ko bihagaritse ubufatanye byari bifitanye na Mbappé.

Ikigo cya Mengniu, kiri mu bikomeye mu gukora ibikomoka ku mata muri icyo gihugu, na Dongpeng, gikora ibinyobwa, ni byo byafashe iki cyemezo, bihagarika amasezerano y’ubufatanye n’uyu mukinnyi.

Amashusho y’iki kiganiro yari yashyizwe ku muyoboro wa YouTube wa The Bridge ntakigaragaraho, ariko yari amaze  gukwirakwira ku mbuga zirimo Reddit n’imbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa.

Mbappé yemeye ko amagambo ye atatekerejweho neza

Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo, Mbappé yashyize hanze itangazo ryanditse mu Gifaransa, Igishinwa n’Icyongereza, asaba imbabazi abantu bose bashobora kuba barababajwe n’amagambo ye.

Yagize ati: “Mu kiganiro giherutse, nagize icyo mvuga ku ishusho yanjye. Amagambo navuze ntiyari yatekerejweho neza, kandi ubu ndasobanukiwe ko yababaje abantu benshi mu Bushinwa no mu baturage bakomoka mu Bushinwa batuye mu bice bitandukanye by’Isi.

“Ndasaba imbabazi abantu bose amagambo yanjye yababaje. Ntabwo rwose ari byo nari ngamije. Nubaha cyane Abashinwa n’amateka yabo, kandi mbikuye ku mutima, ndababaye kubera ibyo navuze.”

Mbappé akunze kugaragara mu mashusho asekeje akorwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho rimwe na rimwe bamugaragaza nk’umunyagitugu.

Hari n’andi mashusho yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga amushyira iruhande rw’abantu bazwi mu mateka nka Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru na Joseph Stalin wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bushinwa na ryo ryagize icyo risaba

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bushinwa (CFA) na ryo ryamaganye amagambo ya Mbappé, risaba ko ikibazo gikurikiranwa ku rwego rw’ikipe ya Real Madrid akinira.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko ryahise ritangira kugirana ibiganiro bikomeye mu rwego rwa dipolomasi na Real Madrid, risaba iyi kipe gusaba imbabazi ku mugaragaro.

Ibi byatumye ikibazo cya Mbappé kirenga ku kuba impaka zo ku mbuga nkoranyambaga, kigera no ku mubano afitanye n’ibigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa ndetse n’ikipe ye.

Mbappé yasabye imbabazi nyuma y’uko ibigo byo mu Bushinwa bihagaritse gukorana na we bitewe n'amagambo yatangaje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...