David Beckham w’imyaka 47 yanyuze mu makipe akomeye
arimo Manchester united, Real Madrid na Paris Saint-Germin ndetse yanakiniye
ikipe y’igihugu y’abongereza imikino 115.
Uyu mukinnyi usibye no kuba yaramenyekaniye mu kibuga no hanze y’ikibuga, azwi cyane nk’umunyamideri bitewe n’imisatsi ye.
David Beckham kuba yarashakanye na Victoria Adams nabyo byazamuye izina rye bitewe n’uko uyu mugore azwi cyane mu bijyanye n’imideri ndetse akaba n’umunyamakuru wo kuri televiziyo.
Uyu muryango watangiye kuvugwa cyane muri 2009 ubwo bombi
bagaragaraga bambaye imyenda y’imbere kandi isa, icyo gihe Beckham yakinaga muri
LA Galaxy.

David Beckham na Victoria mu bihe byiza
Umugore wa Beckham ubwo yari ari mu kiganiro n’ikinyamakuru
kitwa Dail Star yavuze ko yishimira kuba afite Beckham, ndetse ko amushimisha mu
buriri bitewe n’uko amuha byinshi cyane. Victoria yavuze kandi ko akunda
kwambara ubusa mu buriri.
David Beckham yavuzwe cyane ubwo yifotozaga yambaye
umwenda w’imbere gusa mu rwego rwo kwamamaza iyo myenda, ariko icyo abantu batinzeho cyane ni ingano y’ubugabo bwe
bavuga ko ari bunini.

ifoto ya Beckham yavugishije abantu benshi, bavuga ko ingano y'ubugabo bwe ari nini
Victoria n’ubwo yumvikanye yamagana abavugaga ko
umugabo we afite ubugabo bunini, ariko muri iki kiganiro yavuze ko David Beckham ubugabo bwe
ari bunini cyane, ndetse abugereranya n’igihombo kinini cyane kitarangira.
David Beckham na Victoria bafitanye abana bane barimo na
Brooklyn Beckham, Romero, Cruz na Harper.
Paris Saint-Germain niyo kipe ikomeye David Beckham
yarangirijemo umwuga we wo gukina umupira w’amaguru, ariko ubu ni umushoramari
ukomeye n’ubundi mu bijyanye n’umupira w’amaguru.
