Mazaleni yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, ahabwa ibihembo birimo inzu–AMAFOTO

Imyidagaduro - 26/10/2025 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Mazaleni yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, ahabwa ibihembo birimo inzu–AMAFOTO

Umukobwa witwa Qhawekazi Mazaleni w’imyaka 24 y’amavuko yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo 2025 mu muhango w’amateka wabereye muri SunBet Arena iherereye mu Mujyi wa Pretoria, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

Mazaleni, ukomoka mu Ntara ya Eastern Cape, ni umuhanga mu gucengeza imvugo, kandi ari no gukorera impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) yibanda ku bana bafite indwara ya ‘Autism’.

Mu gihe yatangazwaga nk’uwatsindiye iri kamba, yagaragaye asuka amarira y’ibyishimo, asuhuza abafana bari buzuye umunezero, ari nako yambikwa ikamba na Mia le Roux, Nyampinga w’Afurika y’Epfo wa 2024, wari umaze kongererwa amezi abiri y’ingoma mu rwego rwo gutegura neza guhererekanya inshingano.

Mazaleni yari aherekejwe ku rubyiniro na Luyanda Zuma, w’imyaka 23 ukomoka i Pietermaritzburg muri KwaZulu-Natal, wabaye igisonga cya mbere, ndetse na Karabo Mareka, w’imyaka 27 ukomoka i Alexandra muri Johannesburg, wabaye igisonga cya Kabiri.

Qhawekazi Mazaleni yigaruriye imitima y’abari bagize Akanama Nkemurampaka barimo Dr. Tamryn Green Nxumalo wabaye Nyampinga w’Afurika y’Epfo 2018, Ndavi Nokeri wabaye Nyampinga wa 2022, umukinnyi wa filime Cindy Mahlangu, umunyamakuru Wegukanye ibihembo Heidi Giokos, n’umuganga mu by’amasoko n’ubucuruzi, Thebeetsile Ikalafeng.

Mu cyiciro cy’ibibazo n’ibisubizo, yabajijwe ubumenyi cyangwa imyumvire yakoresha mu guteza imbere urubyiruko rw’igihugu cye, maze asubiza ati “Ubuhanga nakwifashisha ni ugusaba urubyiruko gutangirana n’ibyo rufite. Ntibizahora byoroshye kubona amahirwe, ariko iyo ufite ibikoresho na bike, ushobora kubyaza umusaruro ibyo ufite ukagira icyo uhindura mu muryango.”

Ku kibazo cyerekeye ibibazo by’ubuhunzi n’abimukira, Mazaleni yongeyeho ati: “Nifashishije urubuga rwa Miss South Africa, nifuza gufungura ibiganiro byimbitse kandi by’ukuri bigamije guteza imbere ubuyobozi buboneye, inshingano rusange n’imikoreshereze myiza y’umutungo.”

Akomeza ati “Kugira ngo duce umuzi w’ubushomeri, tugomba kubanza gusuzuma icyateye iki kibazo. Iyo 81% by’abanyeshuri bacu bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza batabasha gusoma no gusobanukirwa ibyo basomye, bivuze ko urubyiruko rwacu rusigaye inyuma. Nka Nyampinga, intego yanjye ni uguharanira uburezi burimo bose.”

Mazaleni yahawe ibihembo bifite agaciro karenga Miliyoni 3 z’Afurika y’Epfo. Yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz GLC Coupé, Inzu y’igorofa ifite ibyumba bitatu azabamo mu gihe cy’umwaka w’ingoma ye.

Uyu muhango wayobowe n’umunyamakuru n’umukinnyi wa filime, Nomalanga Shozi hamwe na Pamela Mtanga, mu gihe Nyampinga wa 2023 Natasha Vermaak na Dr. Fezile Mkhize wabaye Mister Supranational 2024 bayoboye umuhango wo gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet).

Ibirori byaranzwe n’imyidagaduro ikomeye, aho Ciza yashimishije abafana mu ndirimbo ye “Isaka (6am)”. Haririmbye kandi Lordkez na Langa Mavuso, mu gihe Demi Lee More, Bucie, Karen Zoid na Xolly Mncwango bafatanyije n’abanyeshuri b’ishuri ry’umuziki mu ndirimbo yihariye.

Umuhanzikazi ukunzwe muri Afurika y’Epfo, Makhadzi ni we wasoje ibirori mu buryo budasanzwe, asiga abitabiriye bose mu munezero udasanzwe.

 

Qhawekazi Mazaleni yegukanye ikamba rya Miss South Africa 2025 mu birori by’akataraboneka byabereye i Pretoria

 

Mu ijambo rye, Mazaleni yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi n’ubushomeri mu rubyiruko

 

Miss South Africa 2025 yahawe ibihembo bifite agaciro ka million 30 zo muri Afurika y’Epfo, Inzu yo kubamo, n’imodoka ya Mercedes-Benz GLC Coupé


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...