Uyu mukinnyi uzwi cyane mu mukino w’iteramakofe yasabye akanama gashinzwe amarushanwa y’iteramakofe ko mu mujyi wa Nevada(NAC) ubwo aba bombi basabwaga kwerekana ibikoresho bizifashishwa muri uyu mukino urebwa na benshi ku isi,Pretty Boy nk’uko benshi bakunda kumwita yasabye ko bazakoresha uturindantoki dufite uburemere bungana na 80z kugira ngo azabashe kubabaza McGregor.
Akanama kakimara gushyikirizwa ubu busabe kavuze bisanzwe bizwi ko buri mukino w’iteramakofe ugira uburemere bw’umwihariko bityo ikijyanye no kuba bagabanya uburemere bw’uturindantoki ari ingingo igiye gusuzumwa hakazatangazwa icyemezo cyayifashweho mu cyumweru gitaha.
Src:BBC