Amagaju FC ari mu itsinda rya mbere ari kumwe na Inteforce FC, Heroes FC, Gasabo United, ndetse na Intare FC. Iyi kipe kandi kuri ubu iri gukorera imyitozo kuri sitade Kamena yimenyereza ubwatsi bwaho, dore ko busa n'ubwatsi bazakiniraho kuri uyu wa gatandatu basura Heroes FC, umukino uzabera kuri sitade y'Akarere ka Bugesera.
Abakinnyi nabo ngo bariteguye cyane
Ku myitozo yo kuri uyu munsi, nibwo umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Bwana Uwamahoro Bonaventure, yasuraga Amagaju FC ubwo yari mu myitozo, abasaba kwitwara neza ndetse anabemerera ubufasha nk'ikipe iri mu karere ayoboye. Yagize ati: “Sindi buvuge agahimbazamusyi mbemereye, gusa icyo nababwira ni uko nimutsinda umukino wa Heroes FC muhabwa agashimwe kandi gashimishije. Ikindi kandi ndahamya ko umukino wanyu wo ku wa gatandatu nzaba mpabaye nta kabuza, turebe ko twatahukana insinzi."
Mayor wa Nyamagabe yasuye Amagaju FC
Umutoza Niyibizi Souleyman, na we yatangaje ko uyu mwaka intego ari ukuzamuka mu kiciro cya mbere. Yagize ati: “Intego natwe dufite ni ukuzamura ikipe mu kiciro cya mbere, kuko kuri iyi nshuro nta rwitwazo dufite na rumwe. Akarere karadushyigikiye ndetse ntacyo twakaburanye yaba n'amikoro baradufashije." Icyo wamenya ni uko Niyibizi mu mwaka w'imikino 2007/2008, ariwe wazamuye Amagaju FC mu kiciro cya mbere, akaba yifuza kongera kuyizamura nk’uko yabikoze icyo gihe.
Amagaju FC ubu ari gukorera kuri Kamena
Mu bakinnyi bazwi l Amagaju FC yasinyishije harimo Kapiteni wabo Rubibi Bonk wakiniye amakipe arimo Sunrise FC na Bugesera FC. Uwingabire Olivier wakiniye Amakipe nka Rayon Sports, Gicumbi FC na we ari mu bakinnyi Amagaju FC agomba gukoresha, na Mugwaneza Pacific wakiniye Police FC, Etincelles FC na Musanze FC.