Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasuye Amagaju FC ayemerera agahimbazamusyi ndetse no kuyaherekeza

Imikino - 17/09/2021 8:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yasuye Amagaju FC ayemerera  agahimbazamusyi ndetse no kuyaherekeza

Mu gihe ikipe y'Amagaju FC yitegura imikino ya Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu Rwanda, Mayor uyobora Akarere iyi kipe ibarizwamo ka Nyamagabe yayisuye ku myitozo, ayemerera agahimbazamuyi ndetse anayemerera kuyiherekeza.

Amagaju FC ari mu itsinda rya mbere ari kumwe na  Inteforce FC, Heroes FC, Gasabo United, ndetse na Intare FC. Iyi kipe kandi  kuri ubu iri gukorera imyitozo kuri sitade Kamena yimenyereza ubwatsi bwaho, dore ko busa n'ubwatsi bazakiniraho kuri uyu wa gatandatu basura Heroes FC, umukino uzabera kuri sitade y'Akarere ka Bugesera.


Abakinnyi nabo ngo bariteguye cyane 

Ku myitozo yo kuri uyu munsi, nibwo umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Bwana Uwamahoro Bonaventure, yasuraga Amagaju FC ubwo yari mu myitozo, abasaba kwitwara neza ndetse anabemerera ubufasha nk'ikipe iri mu karere ayoboye. Yagize ati: “Sindi buvuge agahimbazamusyi mbemereye, gusa icyo nababwira ni uko nimutsinda umukino wa Heroes FC muhabwa agashimwe kandi gashimishije. Ikindi kandi ndahamya ko umukino wanyu wo ku wa gatandatu nzaba mpabaye nta kabuza, turebe ko twatahukana insinzi."


Mayor wa Nyamagabe yasuye Amagaju FC

Umutoza Niyibizi Souleyman, na we yatangaje ko uyu mwaka intego ari ukuzamuka mu kiciro cya mbere. Yagize ati: “Intego natwe dufite ni  ukuzamura ikipe mu kiciro cya mbere, kuko kuri iyi nshuro nta rwitwazo dufite na rumwe. Akarere karadushyigikiye ndetse ntacyo twakaburanye yaba n'amikoro baradufashije." Icyo wamenya ni uko Niyibizi mu mwaka w'imikino 2007/2008, ariwe wazamuye Amagaju FC mu kiciro cya mbere, akaba yifuza kongera kuyizamura nk’uko yabikoze icyo gihe.


Amagaju FC ubu ari gukorera kuri Kamena

Mu bakinnyi bazwi l Amagaju FC yasinyishije harimo Kapiteni wabo Rubibi Bonk wakiniye amakipe arimo Sunrise FC na Bugesera FC.  Uwingabire Olivier wakiniye Amakipe nka Rayon Sports, Gicumbi FC na we ari mu bakinnyi Amagaju FC agomba gukoresha, na Mugwaneza Pacific wakiniye Police FC, Etincelles FC na Musanze FC.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...