Maya Jama na Ruben Dias bari bamaze amezi 18 bakundana, ariko amakuru yatangajwe mu cyumweru gishize yemeje ko bahisemo gutandukana mu mpera za Mata 2026.
Urukundo rwabo rwashyizweho akadomo mbere y’uko Maya ajya mu mujyi wa Inverness muri Scotland gufata amashusho ya gahunda ya televiziyo yitwa The Celebrity Traitors.
Nubwo gutandukana kwabo byavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Maya Jama yakomeje kwibanda ku kazi ke ndetse no ku mishinga mishya arimo.
Mu bikorwa bye bishya harimo kuyobora Love Island, kwitabira Celebrity Traitors ndetse no kuba isura nshya yamamaza imyenda yo koga ya Agent Provocateur Swim 2026.
Ni muri aya mafoto mashya yamamaza Agent Provocateur, abantu benshi babonye neza tatouage iri ku gice cy’itako rye yanditse mu rurimi rw’Icyarabu, ariko iyo ihinduwe mu Cyongereza igira iti: “Kunda nk’utarigeze ubabazwa, kandi ubyine nk’aho nta muntu ukureba.”
Aya magambo yahise akurura ibitekerezo byinshi kubera ko agaragaye nyuma y’itandukana rye na Ruben Dias. Hari ababona ko ubutumwa buyakubiyemo bugaragaza ko yifuza gukomeza ubuzima bwe ataremerewe n’ibikomere by’urukundo rwashize.
Maya Jama yagaragaye yambaye imyambaro yo kogana no kuruhukira ku mazi, agaragaza uburanga bwe ndetse n’icyizere afite muri iki gihe. Amafoto yakiriwe neza n’abakunzi be, benshi bamushimira kwitwara neza nubwo ari mu gihe cy’impinduka mu buzima bwe bwite.

Maya Jama na Ruben Dias bari bamaze umwaka n'igice mu munyenga w'urukundo
Hagati aho, amakuru ava ku bantu ba hafi y’aba bombi avuga ko gutandukana kwabo kutaturutse ku makimbirane akomeye, ahubwo byatewe n’uko buri wese afite gahunda nyinshi z’akazi zituma kubona umwanya uhagije wo kubaka umubano bikomeza kugorana.
Umwe mu bantu ba hafi yabo yagize ati: “Maya na Ruben bagiranye ibihe byiza kandi baracyubahana cyane. Ariko kubera uburyo akazi ka buri wese kari kugenda kaguka muri uyu mwaka, bumvise ko ari byiza gutandukana aho gukomeza umubano utagifite umwanya uhagije.”
Amakuru kandi avuga ko Maya agiye guhugira cyane mu gufata amashusho ya gahunda zitandukanye za televiziyo, mu gihe Ruben Dias we yibanze ku rugendo rw’Igikombe cy’Isi ruri imbere. Ibi byatumye bombi bumva ko ari igihe cyo gukomeza inzira zabo buri wese ku giti cye.
Nyuma y’itandukana ryabo, Maya Jama na Ruben Dias banakuye ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto menshi yagaragazaga ibihe by’urukundo rwabo, ibintu byarushijeho kwemeza ko umubano wabo wari wamaze kurangira nk'uko The Sun yabyanditse.
Nubwo urukundo rwabo rwarangiye, Maya Jama akomeje kwerekana ko yiteguye gukomeza ubuzima bwe n’imishinga ye mishya, aho benshi babona ko ubutumwa buri muri tatouage ye bushobora kuba ari bwo bumuyobora muri iki gihe gishya cy’ubuzima bwe.

Amakuru kandi avuga ko Maya agiye guhugira cyane mu gufata amashusho ya gahunda zitandukanye za televiziyo





Maya Jama yagaragaye yambaye imyambaro yo kogana no kuruhukira ku mazi, agaragaza uburanga bwe

Amakuru avuga ko gutandukana kwabo kutaturutse ku makimbirane akomeye, ahubwo byatewe n’uko buri wese afite gahunda nyinshi z’akazi zituma kubona umwanya uhagije wo kubaka umubano bikomeza kugorana
