MAY INTAKE: Iyandikishe muri InyaRwanda Art Studio urahure ubumenyi mu gufata amafoto, amashusho na Graphic Design

Kwamamaza - 02/05/2026 7:06 AM
Share:

Umwanditsi:

MAY INTAKE: Iyandikishe muri InyaRwanda Art Studio urahure ubumenyi mu gufata amafoto, amashusho na Graphic Design

Amarembo y’ishuri rya InyaRwanda Art Studio agiye kongera akingurukire buri wese ufite inyota yo kwiga gufata amafoto (Photography), amashusho (Videography), no gukora ibijyanye na Graphic Design muri “MAY INTAKE”.

Hamwe na InyaRwanda Art Studio, hagiye gutangira icyiciro gishya cy’amasomo (May Intake) kije ari igisubizo ku busabe bw’abantu benshi bifuzaga kwiga imyuga binyuze mu myigire ishingiye ku bumenyi ngiro (hands-on training).

Umunyeshuri yiga anakora, agahabwa amahirwe yo kwimenyereza mu bikorwa bifatika no gukorana n’inzobere muri ibyo byiciro babarizwamo. Kwiga muri InyaRwanda Art Studio bifasha urubyiruko n’abashaka kwihangira imirimo kuzamura impano no kuyibyaza umusaruro mu mashami yavuzwe haruguru.

Iyi Porogaramu ishingiye ku gukora ibyo wiga, aho umunyeshuri atunganya amafoto, amashusho cyangwa ibishushanyo (designs) ku bufatanye n’abarimu bafite uburambe kandi babikora kinyamwuga.

Mu rwego rwo kwagura amahirwe no gufasha abashaka kugera ku rwego rwiza mu myuga, iyi porogaramu izajya imara igihe cy’amezi atandatu (6). Amezi atatu ya mbere yo kwigishwa n’andi mezi atatu yo gushyira mu ngiro ibyo wize.

Ku munyeshuri usoje aya masomo, aba afite;

Ubumenyi bwimbitse n’ingiro mu mwuga yihitiyemo.

Uburambe butuma abasha gutangira gukora ku giti cye cyangwa gukorera ibigo binini.

Icyizere cyo kwinjira ku isoko ry’umurimo rishingiye ku bushobozi no ku bumenyi yitoje.

Iyi porogaramu igenewe umuntu wese ufite inyota n’ubushake bwo kwiga, yaba afite ubumenyi cyangwa ari ntabwo. Ntusabwa kuba warize mu mashuri y’ubugeni kuko InyaRwanda Art Studio igufata nta bumenyi ikagufasha gutangira no kugira ubumenyi buhambaye

Icyiciro gishya cy'abashaka kurahura ubumenyi mu ishuri rya InyaRwanda Art Studio kizatangira tariki ya 18 Gicurasi 2026 [May Intake]. Kuri ubu kwiyandikisha birakomeje, kandi amarembo arafunguye kuri buri wese. Niba wifuza kwiyandikisha urasabwa;

1.      Gusura urubuga artstudio.inyarwanda.com

2.      Kuzuza ibisabwa (unyuze kuri button yanditse register)

3.      Gutegereza ibisubizo byoherezwa binyuze kuri email cyangwa telefone watanze

Ku bindi bisobanuro, wahamagara 0788896429 cyangwa 0735849460. Ushobora no kubandikira kuri email: art@inyarwanda.com ndetse wasura urubuga rwabo: artstudio.inyarwanda.com ukamenya amakuru yose ya Inyarwanda Art Studio.

Aba mbere bize mu InyaRwanda Art Studio batangiye kubyaza umusaruro ibyo bize

'May Intake' izatangira tariki ya 18 Gicurasi 2026. Kwiyandikisha birakomeje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...