Maurix
Baru yabwiye InyaRwanda ko kuva yimukiye muri Canada, yatangiye urugendo rwo
gukora ibitaramo byibanda ku ndirimbo zo ha mbere zamenyekanye cyane,
zigakomeza gushimisha abafana be n’abandi bose bakunda umuziki
nyarwanda.
Yavuze
ati: “Navuga ko natangiye urugendo rw'ibitaramo byubakiye kuri izi ndirimbo
zizwi nka Karahanyuze, kandi nabonye abantu benshi bakunda izi ndirimbo. Rero,
urumva ko ari byiza kuri njye ndetse no ku bakunda izi ndirimbo.”
Uyu
muhanzi avuga ko akigera muri Canada, yahisemo gukorana na Band izajya imufasha
gucuranga neza izi ndirimbo, ibintu byatumye yiyemeza gushyira imbaraga nyinshi
mu bitaramo.
Maurix
kandi asobanura ko muri bimwe mu bitaramo, akunda gutumira bamwe mu baririmbyi
bo muri Canada bagafatanya mu gutaramira abitabiriye. Ibi bigatuma ibitaramo
bye birushaho kuryohera abantu no gusakaza umuziki nyarwanda.
Maurix
Baru yaherukaga gutaramira muri gahunda nk’iyi ku wa 1 Kanama 2025, aho yahuye
n’itsinda rya Jab Djab Band n’abandi baririmbyi batandukanye.
Ku
wa 12 Ukwakira 2025, yitabiriye igitaramo cyiswe “Cabaret Acoustique Nuits
d'Afrique”, aho yacuranze indirimbo z’abarimo Makanyaga Abdul n’izindi ndirimbo
zamamaye mu njyana ya Orchestre, byose bigahuza abantu mu muziki nyarwanda
n’uw’akarere.
Uyu
mugabo yemeza ko intego ye ari ugukomeza gusakaza umuziki nyarwanda ku rwego
mpuzamahanga no guha agaciro indirimbo zakunzwe mu myaka yashize, by’umwihariko
Karahanyuze, indirimbo zishimisha abantu benshi bakunda kwibuka ibihe byiza byo
mu mibanire.
Ibitaramo
bya Maurix Baru muri Canada byabaye umwanya mwiza wo kuryoherwa n’umuziki
nyarwanda, guhura n’abafana, no gusangiza impano ye ku bantu bo mu bihugu
bitandukanye, bikomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Maurix Baru yataramiye abakunzi be muri Montréal, acuranga indirimbo zakunzwe zizwi nka “Karahanyuze”, abakunzi be bishimira umuziki nyarwanda mu buryo bwihariye

Abitabiriye igitaramo cya Maurix muri Canada bagaragaje ibyishimo byinshi, bakurikirana umuziki we banyurwa n’imyidagaduro n’indirimbo zo ha mbere

Maurix Baru yitabiriye ibitaramo afite itsinda rye rya Band, rifasha mu gucuranga neza indirimbo zakunzwe cyane, bituma ibitaramo birushaho kuryohera abitabiriye

Abakunzi
b’umuziki nyarwanda muri Canada babashije guhura na Maurix Baru, banyurwa n’uburyo yagejeje umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Maurix Baru avuga ko ibi bitaramo bya 'Karahanyuze' bigamije gukomeza kongerera agaciro indirimbo zo ha mbere zakunzwe cyane

Maurix Baru yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo z'abahanzi yagiye akora nka Tom Close, mbere y'uko atangira urugendo rwo kuririmba nk'umuhanzi wigenga
KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO ZA MAURIX BARU YASHYIZE HANZE MU MINSI ISHIZE
