Maître Gims yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka 20 babana

Imyidagaduro - 15/06/2025 8:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Maître Gims yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka 20 babana

Nyuma y’imyaka 20 babana, umuhanzi w’icyamamare Maître Gims na Demdem, umugore we wabyaranye nawe abana bane, batandukanye burundu.

Uyu muryango wari uzwiho kugira ubuzima bwite butavugwaho cyane mu itangazamakuru, ariko ukaba wari umwe mu yagaragazaga isura y’urukundo mu muziki w’u Bufaransa.

Demdem, amazina ye nyakuri akaba ari Adja-Damba Dante, ni we wabimburiye abandi gutangaza iby’itandukana ryabo, binyuze mu nkuru yashyize kuri Instagram mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena.

Yashyizeho amafoto abiri (selfies), aherekejwe n’amagambo agira ati: “Célibataire” (ndi ingaragu) na “Je suis divorcée” (natandukanye n’umugabo).

GIMS, wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Sexion d’Assaut, kugeza ubu ntabwo aragira icyo atangaza ku by’iyi nkuru.

Nubwo impamvu y’itandukana ryabo itaratangazwa, hari ubutumwa Demdem yigeze gushyira kuri Instagram mu Ukuboza 2024, bwari bwaratangiye gutuma abantu bibaza uko umubano wabo uhagaze.

Yagize ati: “Iyo umugabo atifuza guhinduka, ashaka umugore wemera ubuzima bwe uko buri, kugira ngo atazigera yitoza gukura. Ni yo mpamvu aba bagabo bangiza kenshi umubano wabo n’abagore bafite imbaraga, kuko aba bagore bagira imipaka n’indangagaciro zihanitse.”

Yakomeje agira ati: “Ntuzigere wibwira ko utari uw’agaciro kuri abo bagabo, cherie. Kenshi uba urenze ubushobozi bwabo bwo kuguhagararaho, bagahitamo gushaka umuntu woroshye wemera byose.”

Aya magambo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, anagera ku muhanzi Booba, usanzwe atumvikana na Gims. Booba, azwiho kutagira icyo yitinya mu mvugo, yanditse agira ati: “Birashobora gukemuka hagati yanyu. Murakorana, ntimucike intege. Yarakubenze, ariko nawe ntiwari umwere. Muri hejuru y’ibi byose, ni iby’igihe gito. Mukomeze mwihangane. Azi kwakira, garukira iwanyu.”

Gims na Demdem bari inshuti kuva bakiri bato, basezeranye mu 2005. Bafitanye abana bane barimo Haby wavukiye mu 2020, Aïsha, na Yahya Alou.

Nubwo ubusanzwe batavugwagaho cyane mu binyamakuru, batangiye kugaragara hamwe cyane guhera mu 2016, ubwo Demdem yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo “Tout Donner”. Gims yigeze kubwira Magali Berdah ati “Demdem ni umuntu utandukanye nanjye cyane. Nta rukundo agira ku rumuri rw’itangazamakuru. Ni njye wamusabye kugaragara muri video ya ‘Tout Donner’ kugira ngo mwereke ko mwubaha, nashakaga ko yinjira mu buzima bwanjye kuko njye nahoraga ndi kure.”

Nyuma yaho, bajyaga bagaragara hamwe mu bikorwa bitandukanye nko mu birori bya NRJ Music Awards no mu iserukiramuco rya Cannes, ndetse banagaragaye muri video y’indirimbo “Toxic” ya Dadju, murumuna wa Gims, mu 2019.

Gusa iyi siyo shusho igaragara muri iyi minsi, kuko nk’uko blogueur Aquababe yabivuze, Gims yagaragaye kuwa 12 Kamena i Disneyland Paris ari kumwe n’umugore mushya bivugwa ko ashobora kuba ari we bari gutangira ubundi buzima.

Gims na Demdem mu bihe byabo byiza, mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...