Aba
bahanzi bahagurutse i Kigali ku wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2025, bagera Kansai kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga, aho bahise batangira imyiteguro
y’icyiciro cy’ibitaramo bizitabirwa n’imbaga y’abantu baturutse hirya no hino
ku Isi.
Massamba
yabwiye InyaRwanda ko kwitabira iri murikagurisha ari ishema rikomeye ku
Rwanda. Ati: “Ni iteka rikomeye ryo guhagararira igihugu cyacu, tukerekana
umuco tunashingira ku murage w’intore ziri mu murage w’Isi. Abazahagera
bazamenya isura nyayo y’u Rwanda.”
Yakomeje
avuga ko impamvu atitabiriye Rwanda Convention USA yari yatumiwemo muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, ari uko yagombaga kujyana n’Itorero Urukerereza,
bagahuriza hamwe imbaraga mu guhagararira u Rwanda mu Buyapani.
Expo
2025 iri kubera mu Mujyi wa Osaka mu Karere ka Kansai, itegerejweho kwakira
abarenga miliyoni 28 mu gihe cy’amezi atandatu, kuko yatangiye kuva ku wa 13
Mata ikazasozwa ku wa 13 Ukwakira 2025.
Ifite
insanganyamatsiko igira iti “Guhuza sosiyete y’ejo hazaza mu nyungu z’ubuzima
bwacu.” Ni igikorwa cy’ubucuti mpuzamahanga gihuriza hamwe ibihugu, imiryango
n’ibigo by’ubushakashatsi n’iterambere, byose bigamije kugaragaza udushya mu
ikoranabuhanga, umuco, n’uruhare mu gusigasira ubuzima.
U
Rwanda ruteganyijwe gutarama ku wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, ku munsi
uzaba wihariye mu kugaragaza umuco warwo. Ni umunsi bita National Day, aho buri
gihugu cyitabira kigira umwanya wo kwerekana ibiranga umuco wacyo, kigatumira
n’abashyitsi b’icyubahiro ndetse n’abasura Expo bose.
Massamba
n’Urukerereza bazerekana imbyino, indirimbo n’imideli gakondo, banatanga
ubutumwa bwuzuye ishema n’indangagaciro nyarwanda.
Uretse
ibikorwa by’umuco bizabera aho, iri murikagurisha ryashyizeho uburyo bwo
gukusanya ibyifuzo n’inzozi z’abantu bo ku Isi yose binyuze kuri porogaramu
yitwa Virtual Expo app. Ubutumwa bwoherezwa bubumbirwa mu ikoranabuhanga bise “One
World Tree” mu gushushanya ubumwe n’ubwiyunge bw’abantu bo ku Isi.
Hazabaho
n’amarushanwa y’imyidagaduro yifashisha drone, amashusho agaragazwa ku nyubako
(projection mapping), ndetse n’ibitaramo binyuranye bigaragaza imico
itandukanye.
Iri
murikagurisha rya mbere ribereye muri Aziya y’Amajyepfo kuva mu 2005,
ryitezweho kugaragaza icyerekezo gishya cy’ubuzima, tekinoloji n’imibanire
y’abatuye Isi nyuma y’ibihe bikomeye Isi yanyuzemo birimo n’icyorezo cya
Covid-19.
Massamba
na Urukerereza bahagurutse bafite intego yo gukomeza kubaka isura nziza y’u
Rwanda binyuze mu muco n’ubuhanzi. Ni urugendo rw’ubutumwa n’icyerekezo, aho
umuco uhinduka igikoresho cy’itumanaho rihamye, riganisha ku bwuzuzanye,
amahoro n’ubwiyunge mpuzamahanga.
Massamba
Intore yatangaje ko bishimiye kugera mu Mujyi wa Kansai mu Buyapani aho
baserukiye u Rwanda
Massamba
yavuze ko biteguye kugaragaza umuco w’u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga
Itorero Urukerereza rimaze igihe ryitoza ibyo bazarekana muri iyi ‘Expo’ izahuza ibihugu birenga 150