Ibirori bya Shining Stars Africa Awards 2026 bitegerejwe n’abantu benshi, by’umwihariko abakunzi ab’imyidagaduro n’ubuhanzi muri Afurika no hanze yayo, bizabera i Kigali ku wa 07 Werurwe 2026 muri Olympic Hotel, aho biteganyijwe ko abantu bagera ku 1000 bazahurira mu cyumba cyagenewe ibirori, inama n’ibindi bikorwa.
Ibi bihembo byari bisanzwe bitangirwa muri Afurika Yepfo, ariko kubera gahunda nziza yo guteza imbere ubukerarugendo n’umuco yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, abategura ibi birori basanze Kigali ari wo mwanya mwiza wo kubitegura, by’umwihariko kuko binorohereza abahanzi n’abatumirwa kugera mu gihugu.
Mbere y’ibi birori, abategura Shining Stars Africa Awards batangaje ko hari abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bazagaragaza impano zabo ku rubyiniro. Muri abo barimo TopCheri wo muri Namibia, Prince Luv wa Zambia, Bossgia wa Tanzania, Shana Sierra wa Uganda, Zyrah wa Tanzania, Pheno Boy wa DRC na Noela wa Uganda.
Mu biteganijwe mu itangwa ry'ibi bihembo mpuzamahanga bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, harimo n’ibiganiro by’igihe gito ku ngingo zirimo ubuhanzi, imiyoborere, ubucuruzi, ikoranabuhanga, siporo n’ibindi.
Abazaganiza abazitabira iki gikorwa harimo umunyabigwi mu muziki n’ubuhanzi, Massamba Intore; umuhanga mu miyoborere na politike Mukazibera Marie Agnès wabaye umudepit mu Nteko Ishinga Amategeko imyaka igera muri 15; na Mugabo Julius umwe mu rubyiruko rumaze gushinga imizi mu bucuruzi bushingiye ku mbuga nkoranyambaga.
Hazatangwa ikiganiro mu rwego rwo gusangiza ubumenyi no guteza imbere umugabane wa Afurika, binyuze mu buhanzi, imiyoborere, ubucuruzi, ikoranabuhanga, siporo n’ibindi. Abitabiriye bazagira amahirwe yo kureba abahanzi, abanyamideli, no kungurana ibitekerezo mu biganiro bizatuma habaho guhanahana ubumenyi, guteza imbere impano, no kugaragaza iterambere rya Afurika.
Hazabaho n’umwanya wo kumurika imideli aho abanyamideli b’ikigo cya RIFI biteguye kuzerekana imyambaro itandukanye. Mu bahanga imideli bazerekana ibikorwa byabo harimo Kulwa Mkwandule wo muri Tanzania [Mkwandule'son]; Nunu wo mu Rwanda [Nunu Fashion Luxury], Hilda Baleni wo muri Zambia [Skhusone's Designs], Mariro Umubyeyi Angèlique wo mu Rwanda akaba Umuyobozi wa Masenge Agnes.
Mu bahataniye ibihembo bya Shining Stars Africa Awards 2026 bo mu Rwanda harimo Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Massamba Intore, Element, Alicia & Germaine, Bruce Melodie, Kigali Protocal, Jojo, Nadia Nany, Rocky Kimomo, Passy Sweet, Bianca Baby, MC Tino n’abandi.
Muri Afurika y’Iburasirazuba harimo Juma Jux, Priscy, Mbosso, Paula Kajala, Tanasha Donna, Jasinta Makwabe, Meena Ally, Zamaradi Mketema, Shali Ahmed, Bukuru Adnette, Niyubahwe Kelly n’abandi.
Ni ibihembo bihatanyemo kandi abo mu bindi bihugu bya Afurika no hanze yayo harimo Fally Ipupa, Uche Montana, Lady Lava, Tianna, C4 Pedro na Veronica Adane. Abahatanye muri rusange baturuka mu bihugu bigera kuri 40 byiganjemo iby’Afurika no hanze yayo, mubyo hanze y’umugabane wa Africa harimo Haiti, USA, Trinidad&Tobago.
Ibi birori bizaba tariki 7 Werurwe 2026 kuri Olympic Hotel mu gihe amatora akomeje kugera tariki 6 Werurwe 2026 binyuze ku mbuga www.festivoz.com rwihariye ku banyarwanda na ssaward.com muri rusange. Mu biteganijwe, harimo no kunyura ku itapi y’umutuku. Ibirori bizatangira saa Kumi n’ebyiri z'umugoroba naho gutanga ibihembo bitangire saa Moya zuzuye.
Ibi birori bya Shining Stars Africa Awards 2026 bikomeje kwerekana ko Kigali ari umujyi ushobora kwakira ibirori by’ubuhanzi n’imideli ku rwego mpuzamahanga, bikongera gusiga ubutumwa bwiza ku iterambere ry’impano n’umuco muri Afurika.

Hon. Mukazibera Marie Agnès ari mu bazatanga ikiganiro muri Shining Stars Africa Awards

Massamba Intore, umunyabigwi mu muziki nyarwanda azaganiriza abazitabira ibirori mpuzamahanga bigiye kubera mu Rwanda

TopCheri wo muri Namibia ni umwe mu bazaririmba mu birori bya Shining Star Africa Awards

Prince Luv wo muri Zambia ategerejwe i Kigali

Zyrah wo muri Tanzania azatanga ibyishimo ku bazitabira itangwa ry'ibihembo bya Shining Stars Africa

Shana Sierra wo muri Uganda ategerejwe ku rubyiniro rwo mu Rwanda

Noela wo muri Uganda ategerejwe i Kigali mu birori mpuzamahanga

Bossgia wo muri Tanzania ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Shining Stars Africa Awards

RIFI Models bo mu Rwanda biteguye gucana umucyo ku rubyiniro rwa Shining Star Africa Awards
