Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda,
Massamba yahamije ko yahinduye gahunda yari afite yo kuzaririmba muri Rwanda
Convention USA, maze yemeza ko yitegura guhaguruka yerekeza mu Buyapani
n’Itsinda ry’Itorero ry’Igihugu Urukerereza rizaba rihagarariye u Rwanda mu
bikorwa by’umuco n’ubugeni.
Ati “Ntabwo nkigiye muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Convention USA, Nzajya mu Buyapani ndi kumwe n’Itorero
ry’Igihugu ‘Urukerereza’.
Rwanda Convention USA izabera mu Mujyi wa
Dallas, Texas kuva tariki ya 4 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025. Ni kimwe mu bikorwa
bikomeye bihuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
n’ahandi ku Isi, bigamije kubahuza, kubaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda, no
kubafasha gukomeza gukomera ku muco n’indangagaciro z’abenegihugu.
Uyu mwaka, Rwanda Convention USA
izaririmbwamo n’abahanzi bakunzwe cyane barimo Meddy, The Ben, Element na Kevin
Kade.
Gusa kubera inshingano yahawe zo kuyobora
igikorwa cyo guhagararira u Rwanda mu Buyapani, Massamba yafashe icyemezo cyo guhindura
ku ruhande rwa Rwanda Convention USA, yibanda ku murimo afitiye igihugu mu
rwego rw’ubuhanzi gakondo.
Uru rugendo agiyemo ni urwo gufasha
Itorero ry’Igihugu kugaragaza umuco n’isura y’u Rwanda binyuze mu ndirimbo,
imbyino n’imihango gakondo, mu bikorwa bizabera mu mijyi itandukanye y’u
Buyapani, bigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no
kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Massamba Intore asanzwe ari umwe mu
bahanzi bafite ijambo rikomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda, akaba yaragiye
uhagararira igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo EXPO mpuzamahanga, ibitaramo
by’umuco, ibiganiro mpaka ku ndangagaciro, n’ibindi byahuje amahanga
atandukanye.
Yagize uruhare rukomeye mu gutoza no
kuyobora amatsinda y’Itorero yagiye aserukira u Rwanda mu Burayi, Azia, Afurika
no muri Amerika, by’umwihariko mu kugaragaza ko umuco ari inkingi y’iterambere
rirambye.
Uru rugendo agiyemo mu Buyapani rukaba ari
rumwe mu nzego nyinshi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cy’Aziya, mu
bijyanye n’ubuhanzi, ubukerarugendo ndetse n’uburezi bw’umuco.
Massamba Intore yasoje agira ati: “Guhagararira igihugu ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ishema. Ibi bikorwa byose ni uguhesha ishema u Rwanda binyuze mu muco wacu.”
Massamba yatangaje ko atakibashije
kwitabira igikorwa cya Rwanda Convention USA
Massamba yavuze ko yiteguye kujyana n’Itorero
Urukerereza mu Buyapani byatumye asubika gahunda yari afite muri Amerika
Massamba yari umwe mu bahanzi bazaririmba
muri Rwanda Convention USA izatangira tariki 4-6 Nyakanga 2025
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'MBONEZAMAKUZA' YA MASSAMBA INTORE