Massamba Intore yasubitse kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA

Imyidagaduro - 23/06/2025 9:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Massamba Intore yasubitse kujya kuririmba muri Rwanda Convention USA

Umuhanzi w’umunyabigwi, Massamba Intore yatangaje ko atazitabira Rwanda Convention USA, aho yari ategerejwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, kuko azaba ari kumwe n’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ mu gihugu cy’u Buyapani, aho azaba ari Umuyobozi w’Ibyerekeye Ubugeni n’Ushinzwe guhuza ibikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Massamba yahamije ko yahinduye gahunda yari afite yo kuzaririmba muri Rwanda Convention USA, maze yemeza ko yitegura guhaguruka yerekeza mu Buyapani n’Itsinda ry’Itorero ry’Igihugu Urukerereza rizaba rihagarariye u Rwanda mu bikorwa by’umuco n’ubugeni.

Ati “Ntabwo nkigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Convention USA, Nzajya mu Buyapani ndi kumwe n’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’.

Rwanda Convention USA izabera mu Mujyi wa Dallas, Texas kuva tariki ya 4 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025. Ni kimwe mu bikorwa bikomeye bihuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ku Isi, bigamije kubahuza, kubaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda, no kubafasha gukomeza gukomera ku muco n’indangagaciro z’abenegihugu.

Uyu mwaka, Rwanda Convention USA izaririmbwamo n’abahanzi bakunzwe cyane barimo Meddy, The Ben, Element na Kevin Kade.

Gusa kubera inshingano yahawe zo kuyobora igikorwa cyo guhagararira u Rwanda mu Buyapani, Massamba yafashe icyemezo cyo guhindura ku ruhande rwa Rwanda Convention USA, yibanda ku murimo afitiye igihugu mu rwego rw’ubuhanzi gakondo.

Uru rugendo agiyemo ni urwo gufasha Itorero ry’Igihugu kugaragaza umuco n’isura y’u Rwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imihango gakondo, mu bikorwa bizabera mu mijyi itandukanye y’u Buyapani, bigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Massamba Intore asanzwe ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda, akaba yaragiye uhagararira igihugu mu bikorwa bitandukanye birimo EXPO mpuzamahanga, ibitaramo by’umuco, ibiganiro mpaka ku ndangagaciro, n’ibindi byahuje amahanga atandukanye.

Yagize uruhare rukomeye mu gutoza no kuyobora amatsinda y’Itorero yagiye aserukira u Rwanda mu Burayi, Azia, Afurika no muri Amerika, by’umwihariko mu kugaragaza ko umuco ari inkingi y’iterambere rirambye.

Uru rugendo agiyemo mu Buyapani rukaba ari rumwe mu nzego nyinshi z’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki gihugu cy’Aziya, mu bijyanye n’ubuhanzi, ubukerarugendo ndetse n’uburezi bw’umuco.

Massamba Intore yasoje agira ati: “Guhagararira igihugu ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ishema. Ibi bikorwa byose ni uguhesha ishema u Rwanda binyuze mu muco wacu.”


Massamba yatangaje ko atakibashije kwitabira igikorwa cya Rwanda Convention USA 

Massamba yavuze ko yiteguye kujyana n’Itorero Urukerereza mu Buyapani byatumye asubika gahunda yari afite muri Amerika

 

Massamba yari umwe mu bahanzi bazaririmba muri Rwanda Convention USA izatangira tariki 4-6 Nyakanga 2025

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM 'MBONEZAMAKUZA' YA MASSAMBA INTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...