Massamba Intore yagaragaje Indashyikirwa nka nyambere mu guteza imbere inganzo gakondo

Imyidagaduro - 03/11/2026 10:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Massamba Intore yagaragaje Indashyikirwa nka nyambere mu guteza imbere inganzo gakondo

Umuhanzi Massamba Intore yashimye Itorero Indashyikirwa ku bw'uruhare rigira mu kubungabunga, guteza imbere no gusakaza inganzo gakondo nyarwanda, agaragaza ko gukomeza guha agaciro uyu murage ari igikorwa gikwiye gushyigikirwa.

Yabigarutseho nyuma yo gutaramana n'iri torero mu gitaramo cyiswe ‘Gakondo Iganze’, cyabereye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.

Abinyujije mu butumwa yashyize hanze, Massamba yagaragaje ko yashimishijwe n'uburyo Itorero Indashyikirwa rikomeje gukunda inganzo gakondo, rikayikomerezaho kandi rikayigeza ku bantu benshi.

Yagize ati: “Umuco wo gushima ni mwiza! Nanjye ndabashimiye ku bwo gukunda inganzo gakondo kandi mukayikomeraho munayisakaza henshi. Ni harambe Inganzo iganje, ni harambe u Rwanda ngobyi ihetse abayo neza.”

Ubu butumwa bwa Massamba bugaragaza ko yashimye ibikorwa by'Itorero Indashyikirwa, atari ukuririmbana na ryo gusa, ahubwo anaha agaciro umuhate waryo wo gukomeza guha umwanya umuziki gakondo mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere mu buryo butandukanye.

Iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya gatatu, kikaba kiri muri gahunda y'Itorero Indashyikirwa yo gutegura ibitaramo ngarukakwezi, bihuriza hamwe abakunzi b'umuco nyarwanda, umuziki, imivugo n'imbyino gakondo.

Umwihariko w'iki gitaramo cyo mu Ukwakira 2026 wari uko Massamba Intore yari yatumiwe nk'umuhanzi mukuru, agafatanya n'Itorero Indashyikirwa ndetse n'Itorero Inyamibwa.

Umuvugizi w'Itorero Indashyikirwa, Inkuba Sam, yari aherutse kuvuga ko gutumira Massamba byari bigamije kongera umwimerere mu gitaramo, bitewe n'ubumenyi n'uburambe afite mu muziki gakondo.

Yagize ati: “Massamba Intore ni umutoza w'urucyerereza, ndetse bamwe muri twe yaradukujije. Gukorana na we rero ni ugutanga uburyohe burushijeho, ni nko kongera ikirungo mu byo kurya.”

Yasobanuye kandi ko gutumira Itorero Inyamibwa muri iki gitaramo, byari bigamije gufasha abitabiriye kubona umuco nyarwanda mu buryo bwawo bw'umwimerere, aho kumva indirimbo gakondo gusa zicuranzwe mu buryo bugezweho.

Ati: “Gushyiramo Itorero Inyamibwa ni muri bwa buryo bwo kwibanda ku mwimerere wa gakondo, kuko igitaramo cyitwa ‘Gakondo Iganze’. Urumva izina ry'igitaramo rigomba guhura n'ibyo dutaramira abakitabiriye.”

Yakomeje avuga ko kwitabira iki gitaramo kw'Itorero Inyamibwa byari gutuma abantu bongera kumva umurindi w'intore, amayugi ndetse bakabona n'imbyino ziranga umuco nyarwanda.

Ibi bitaramo bigamije kugeza umuco gakondo ku bantu b'ingeri zitandukanye, kuva ku rubyiruko kugeza ku bakuze, kugira ngo utazima.

Ni n'umwanya ufasha abahanzi bakiri bato kwigira ku bakuru babanjirije mu muziki gakondo, bakamenya inkomoko y'ibihangano byabo ndetse bakagira uruhare mu gukomeza uwo murage.

Abategura ibi bitaramo bahuza umuco gakondo n'ahantu hagezweho, ariko bagakomeza guha umwanya ibicurangisho biranga umuziki nyarwanda birimo ingoma, umuduri n'inanga.

Gakondo Iganze ni igikorwa gikomeza kugaragaza uruhare rw'abahanzi n'amatorero mu gusigasira umurage nyarwanda, binyuze mu bihangano, imbyino n'ibindi bikorwa by'umuco.

Kuba Massamba Intore yarashimiye Itorero Indashyikirwa nyuma yo gutaramana na ryo, ni ikimenyetso cy'uburyo ibikorwa nk'ibi bifite agaciro mu gukomeza kubungabunga inganzo gakondo no kuyisakaza mu bisekuru bishya.

Massamba Intore yashimiye Itorero Indashyikirwa ku muhate wo gusigasira inganzo gakondo no kuyigeza ku bantu benshi


Mu gitaramo ‘Gakondo Iganze’ cyabereye muri Kigali Universe, Massamba Intore yifatanyije n’Itorero Indashyikirwa mu guha icyubahiro umuziki gakondo nyarwanda


Itorero Indashyikirwa rikora igitaramo ngarukakwezi cya ‘Gakondo Iganze’, rigatumira abahanzi batandukanye hagamijwe guhuza ibisekuruza no kurinda ko umuco nyarwanda uzima


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...