Nk'uko bigaragara ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n'abategura iki gitaramo, Massamba Intore na Titi Brown ni bo bazasusurutsa abazitabira nk'abatumirwa b'icyubahiro (Special Performance), mu gihe ibindi bice by'igitaramo bizibanda ku gusetsa no gutanga ibyishimo ku bakunzi ba Comedy.
Massamba Intore asanzwe amenyerewe mu njyana ya gakondo, aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo: "Arihehe", "Kanjogera", "Injongi", "Nyaruguru" ndetse n'izindi nyinshi zakunzwe n'abatari bake.
Titi Brown na we ni umwe mu babyinnyi b'abahanga kandi bazwi mu Rwanda. Yagaragaye abyina mu mashusho y'indirimbo zirimo "Plenty" ya The Ben na "Ikinyafu" ya Bruce Melodie. Aherutse gutangira urugendo rwo gukora umuziki, ashyira hanze indirimbo yise "Urare".
Iki gitaramo cy'urwenya kizayoborwa na Merci, kizahuriza bamwe mu banyarwenya bazwi mu Rwanda barimo Fally Merci, Kadudu, Jonathan, Pirate, Keppa, Umushumba, MC Kandii, Namusa, Rumi na Lucky Baby.
Abifuza kwitabira iki gitaramo bazishyura 5,000 Frw ku itike isanzwe (Regular), 10,000 Frw ku ya VIP na 20,000 Frw ku ya VVIP.
Gen-Z Comedy Show iri mu bitaramo bikomeje guhuriza hamwe abanyarwenya n'abahanzi batandukanye, hagamijwe gutanga urubuga rw'imyidagaduro ruhuza urwenya n'umuziki ku bakunzi b'ibi bitaramo.



Massamba Intore na Titi Brown bagiye guhurira muri Gen-Z Comedy Show









