Massamba Intore na Mariya Yohana mu bahawe ibihembo byihariye

Imyidagaduro - 07/10/2026 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Massamba Intore na Mariya Yohana mu bahawe ibihembo byihariye

Abahanzi b’inararibonye barimo Massamba Intore, Mariya Yohana, Muyango Jean Marie na Nyiranyamibwa Suzana Musinga bahawe ibihembo byihariye byo kubashimira uruhare bagize mu rugendo rw’umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu gusigasira umuco no gukunda igihugu binyuze mu buhanzi bwabo.

Aba bahanzi bahawe ‘Special Award of Honour’, ibihembo byihariye byateguwe mu rwego rwo guha agaciro abamaze imyaka myinshi mu muziki, bagatanga umusanzu ufatika mu kuwuteza imbere no kuwusigira abakiri bato, no kurinda indangagaciro z’Igihugu.

Massamba Intore, Mariya Yohana, Muyango Jean Marie na Nyiranyamibwa Suzana Musinga ni bo bahawe ibi bihembo, mu gikorwa cyateguwe n’abahanzi bagenzi babo bibumbiye mu kigo Ibigwi Plus Ltd.

Ni ibihembo byaje mu gihe aba bahanzi bamaze igihe kinini bagira uruhare mu muziki Nyarwanda, buri umwe mu buryo bwe, haba mu guhanga, kuririmba, kubungabunga umuco ndetse no kuba urugero ku bo basize n’abakomeje urugendo rw’ubuhanzi.

Musinga Joe, uri mu bateguye ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda ko igitekerezo cyari kigamije gushimira aba bahanzi ku ruhare rwabo rwihariye mu muziki Nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Ati: “Impamvu kwari ukubashimira nk’abahanzi b’abanyabigwi bagize uruhare mu gusigasira umuco no gukunda igihugu mu buhanzi bwabo, kandi babaye ikitegererezo cya benshi.”

Ni igikorwa kandi cyahaye umwanya abahanzi bamaze imyaka myinshi bakora umuziki, aho ibikorwa byabo byagiye birenga ku ndirimbo gusa, bigahinduka igice cy’amateka n’umuco by’u Rwanda.

Massamba Intore, umwe mu bahawe iki gihembo, yashimiye abateguye iki gikorwa ndetse agaragaza ko yacyishimiye.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yagize ati “Nagirango nshimire abateguye igitaramo cy’Iyambere ukwakira - Umunsi wo gukunda Igihugu (Patriotism Day), nshima byimazeyo ‘Award’ mwampaye. Mwakoze cyane kandi cyane bikomeye.”

Kuba ibi bihembo byaratanzwe n’abahanzi bagenzi babo, bifite umwihariko wo kuba ari igikorwa cyo gushima ibyagezweho no kubika ibigwi by’ababanje, aho ab’uyu munsi bashimira abatanze umusingi w’urugendo rw’umuziki Nyarwanda.

Massamba Intore na Nyiranyamibwa Suzana ni bamwe mu mazina amaze imyaka agaragara mu muziki Nyarwanda, mu gihe Mariya Yohana na Muyango Jean Marie na bo bafite amateka akomeye mu buhanzi no mu bikorwa byagiye bigira uruhare mu gusigasira umuco Nyarwanda.

Iki gihembo nticyari gusa ugushyira umuntu ku rutonde rw’abahawe igihembo, ahubwo cyari uburyo bwo kubwira aba bahanzi ko uruhare rwabo rutibagiranye, ndetse no kwibutsa abakiri bato ko urugendo rw’umuziki rufite n’umurage usigirwa ab’ejo.

Massamba Intore, Mariya Yohana, Muyango Jean Marie na Nyiranyamibwa Suzana Musinga bahawe ibihembo byihariye byo kubashimira uruhare bagize mu muziki Nyarwanda, gusigasira umuco no gukunda igihugu binyuze mu buhanzi bwabo


Massamba Intore yashimiye abateguye igikorwa cy’Iyambere Ukwakira - Umunsi wo Gukunda Igihugu, nyuma yo guhabwa igihembo cy’icyubahiro, avuga ko yacyishimiye cyane

 

Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, ashyikiriza igikombe Massamba Intore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...