Aba bahanzi bahawe ‘Special Award of Honour’, ibihembo byihariye
byateguwe mu rwego rwo guha agaciro abamaze imyaka myinshi mu muziki, bagatanga
umusanzu ufatika mu kuwuteza imbere no kuwusigira abakiri bato, no kurinda
indangagaciro z’Igihugu.
Massamba Intore, Mariya Yohana, Muyango Jean Marie na
Nyiranyamibwa Suzana Musinga ni bo bahawe ibi bihembo, mu gikorwa cyateguwe
n’abahanzi bagenzi babo bibumbiye mu kigo Ibigwi Plus Ltd.
Ni ibihembo byaje mu gihe aba bahanzi bamaze igihe kinini
bagira uruhare mu muziki Nyarwanda, buri umwe mu buryo bwe, haba mu guhanga,
kuririmba, kubungabunga umuco ndetse no kuba urugero ku bo basize n’abakomeje
urugendo rw’ubuhanzi.
Musinga Joe, uri mu bateguye ibi bihembo, yabwiye InyaRwanda
ko igitekerezo cyari kigamije gushimira aba bahanzi ku ruhare rwabo rwihariye
mu muziki Nyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ati: “Impamvu kwari ukubashimira nk’abahanzi b’abanyabigwi
bagize uruhare mu gusigasira umuco no gukunda igihugu mu buhanzi bwabo, kandi
babaye ikitegererezo cya benshi.”
Ni igikorwa kandi cyahaye umwanya abahanzi bamaze imyaka
myinshi bakora umuziki, aho ibikorwa byabo byagiye birenga ku ndirimbo gusa,
bigahinduka igice cy’amateka n’umuco by’u Rwanda.
Massamba Intore, umwe mu bahawe iki gihembo, yashimiye
abateguye iki gikorwa ndetse agaragaza ko yacyishimiye.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yagize ati
“Nagirango nshimire abateguye igitaramo cy’Iyambere ukwakira - Umunsi wo
gukunda Igihugu (Patriotism Day), nshima byimazeyo ‘Award’ mwampaye. Mwakoze
cyane kandi cyane bikomeye.”
Kuba ibi bihembo byaratanzwe n’abahanzi bagenzi babo, bifite
umwihariko wo kuba ari igikorwa cyo gushima ibyagezweho no kubika ibigwi
by’ababanje, aho ab’uyu munsi bashimira abatanze umusingi w’urugendo rw’umuziki
Nyarwanda.
Massamba Intore na Nyiranyamibwa Suzana ni bamwe mu mazina
amaze imyaka agaragara mu muziki Nyarwanda, mu gihe Mariya Yohana na Muyango
Jean Marie na bo bafite amateka akomeye mu buhanzi no mu bikorwa byagiye bigira
uruhare mu gusigasira umuco Nyarwanda.
Iki gihembo nticyari gusa ugushyira umuntu ku rutonde
rw’abahawe igihembo, ahubwo cyari uburyo bwo kubwira aba bahanzi ko uruhare
rwabo rutibagiranye, ndetse no kwibutsa abakiri bato ko urugendo rw’umuziki
rufite n’umurage usigirwa ab’ejo.


Massamba Intore yashimiye abateguye igikorwa cy’Iyambere
Ukwakira - Umunsi wo Gukunda Igihugu, nyuma yo guhabwa igihembo cy’icyubahiro,
avuga ko yacyishimiye cyane
Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye mu
Rwanda, Tito Rutaremara, ashyikiriza igikombe Massamba Intore
