Massamba Intore na Kidum bagiye gukorana Album

Imyidagaduro - 15/02/2026 6:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Massamba Intore na Kidum bagiye gukorana Album

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki gakondo w’u Rwanda, Massamba Intore, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukorana Album ihuriweho na Kidum, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umushinga bavuga ko uzaba igihamya cy’umubano wabo umaze igihe kinini, ndetse ukazahuriza hamwe ubunararibonye bwabo mu muziki uririmbwa ‘Live’.

Ibi Massamba yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album “Inganzo Ntahangarwa” ya Yvan Muziki.

Ari kumwe na Kidum ku rubyiniro, Massamba ntiyahishe amarangamutima, ashimangira ko hari byinshi amukesha mu rugendo rwe rwa muzika, cyane cyane ku bijyanye no gutinyuka kujyana ibihangano bye muri ‘studio’ no kubishyira ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ziriya ndirimbo zose mwumva, ni we wambwiye ngo izi ndirimbo zishyire mu byuma nazo zicurangwe.”

Ni amagambo agaragaza ko igitekerezo cyo gufata indirimbo ze zari zisanzwe zicurangwa mu buryo bwa gakondo, akazishyira mu buryo bugezweho kandi zikumvikana neza ku masoko atandukanye, cyaturutse kuri Kidum.

Massamba yasobanuye ko yari asanzwe afite indirimbo nyinshi zikomeye, ariko zitari zarigeze zikorwa muri ‘studio’ mu buryo bugezweho.

Nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye na Kidum, yafashe icyemezo cyo kuzijyana muri ‘studio’, arazitunganya, arazisohora.

Ibi byatumye umuziki we urushaho kugera ku bakunzi benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo, by’umwihariko abakunda umuziki ucuranzwe mu buryo bwa ‘Live’.

Kidum, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe mu Burundi, Rwanda no mu Karere, azwiho gushyigikira impano zitandukanye no gutanga inama ku bahanzi bakizamuka n’abafite izina.

Mu rwego rwo gushimangira ubucuti n’ubufatanye bwabo, Massamba yatangaje ku mugaragaro ko bagiye gukora Album bahuriyeho.

Yagize ati “Icya kabiri nshaka kubabwira ni uko tugiye kubakorera Album duhuriyeho. Ni Album yanjye na Kidum, kandi mwese muzishima cyane.”

Ni Album bavuga ko izaba ihuriza hamwe injyana gakondo n’iy’umwimerere wa Afurika y’Iburasirazuba, ikazaba igikorwa cyihariye ku bakunzi b’umuziki ucurangwa ‘Live’.

Massamba yakomeje agaragaza ubucuti bukomeye bafitanye, agira ati: “Ngiye kuzenguruka Isi yose ndi kumwe n’inshuti yanjye twabanye, twaganiriye, iyaba mwari muzi Kidum uyu mureba, namubonye acuranga amadebe.”

Aya magambo agaragaza ko umubano wabo udashingira gusa ku muziki, ahubwo no ku mateka y’urugendo rwabo rw’ubuhanzi, kuva mu bihe byoroshye kugeza ku rwego bagezeho uyu munsi.

Gukorana kwa Massamba na Kidum kuri Album imwe bishobora kuba ari imwe mu mishinga minini itegerejwe mu muziki w’akarere, cyane ko bombi bafite ubunararibonye, ijwi rikunzwe n’abakunzi b’injyana zitandukanye.

Ni umushinga ushobora kuzavamo indirimbo zizahuza umuco, amateka n’inararibonye, bikarushaho gukomeza guhuza u Rwanda n’u Burundi binyuze mu muziki.

Massamba Intore yatangaje ko agiye gukorana Album na Kidum, umushinga avuga ko uzashimangira ubucuti bwabo bw’igihe kirekire ndetse ugahuza injyana gakondo n’umuziki ucurangwa ‘Live’ ku rwego mpuzamahanga

Kidum ni we wahaye Massamba Intore igitekerezo cyo gushyira indirimbo ze muri ‘studio’, none bombi bagiye guhurira kuri Album ihuriweho bavuga ko izashimisha abakunzi babo mu Rwanda no mu Karere

Mu gitaramo cya Yvan Muziki cyo kumurika “Inganzo Ntahangarwa”, Massamba Intore yatunguye benshi atangaza ko we na Kidum [Babanza ibumoso] bari gutegura Album bahuriyeho ndetse bazanayizengurukana Isi

Massamba yavuze ko yabonye Kidum acuranga amadebe, ashimangira ko umubano wabo udashingiye ku muziki gusa, ahubwo no ku rugendo rw’ubuzima n’ubuhanzi bamazemo imyaka myinshi 

Album ihuriweho ya Massamba Intore na Kidum ishobora kuba imwe mu mishinga minini itegerejwe mu muziki w’akarere, izahuza ubunararibonye bwabo mu muziki gakondo n’uwacuranze ‘Live’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...