Massamba Intore, Inyamibwa na Indashyikirwa bataramiye amagana y’abantu muri Kigali Universe

Imyidagaduro - 01/11/2026 9:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Massamba Intore, Inyamibwa na Indashyikirwa bataramiye amagana y’abantu muri Kigali Universe

Itorero Inyamibwa, Massamba Intore n’Itorero indashyikirwa bataramiye abitabiriye igitaramo ‘Gakondo Iganze’ cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo kiba buri kwezi, gitegurwa n’Itorero Indashyikirwa, hagamijwe gususurutsa abantu no kubafasha kurushaho kumenya no gusigasira umuco nyarwanda.

Muri iki gitaramo, Massamba Intore n’Itorero Inyamibwa bifatanyije n’Itorero Indashyikirwa mu gususurutsa abitabiriye, binyuze mu bihangano n’imbyino gakondo byaranzwe n’umuco nyarwanda.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave; Coach Gaël, Umuyobozi wa Watuwave na 1:55 AM; kenny ndetse na Sadate Munyakazi wari kumwe n’umugore we.

Igitaramo ‘Gakondo Iganze’ ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere umuco nyarwanda no guha abantu umwanya wo kuwumenya no kuwishimira binyuze mu muziki, imbyino n’ibindi bikorwa ndangamuco.

Ihere ijisho amafoto yaranze igitaramo ‘Gakondo Iganze’ cyabereye muri Kigali Universe




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...