N’ubwo Haynes yapfuye ku wa 4 Nyakanga 2026, amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana mu bitangazamakuru kuva kuwa 14 Nyakanga, aho byamenyekanye binyuze mu itangazo ryatanzwe n’umuryango we muri gahunda yo gukusanya inkunga (GoFundMe) agamije gufasha mu kwishyura ibijyanye n’umuhango wo kumusezeraho.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru International Business Times, uyu mugabo witabye Imana ku myaka 52, asize umugore we Fay ndetse n’abana babo babiri, Brooke na Noah.
Mason Haynes yari amaze imyaka isaga 20 akora akazi ko kurinda abantu bazwi cyane, aho yagiye akorera bamwe mu bantu bakomeye mu myidagaduro, siporo n’ubucuruzi.
Mu bo yigeze kurinda harimo: Kim Kardashian, Kris Jenner, Kanye West, Kevin Hart, Nicki Minaj, Charlie Puth, na Lewis Hamilton
Umuryango wa Kardashian-Jenner ni umwe mu bakiriya be b’ibanze mu gihe yatangiraga umwuga wo kurinda ibyamamare.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2018, Haynes yavuze ko yinjiye mu mwuga w’uburinzi ubwo yari mu myaka ya za 20, atangira akazi k’igihe gito mbere yo kwinjira muri sosiyete y’uburinzi Scorpion Security.
Yavuze ko nyuma yo gutangira gukorera ahantu hahuriraga ibyamamare, yatangiye gukora imirimo yo kurinda abantu ku giti cyabo, bikaza kumuha amasezerano ahoraho n’ibyamamare bitandukanye.
Mason Haynes azwi kandi kuba yari umwe mu bagize itsinda ry’abarinzi ba Kim Kardashian mu gihe yamburwaga ibintu by’agaciro mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 2016.
Muri icyo gihe, Kim Kardashian yibwe n’abantu bitwaje intwaro bari bamusanze aho yari acumbitse.
Haynes yigeze kuvuga kuri icyo gikorwa ariko avuga ko atashoboraga gutanga ibisobanuro birambuye kubera ibanga ry’akazi ke.
Yagize ati: “Nari umwe mu bagize iryo tsinda, kandi ibyabaye byari ibintu bibabaje byaturutse ku ruhererekane rw’ibibazo byaje kuvamo ikintu gikomeye.”
Sosiyete yakoreraga, Trojan Security UK, yamwunamiye imwita “umugabo w’igitangaza” mu rwego rwo kurinda abantu bakomeye.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, iyi sosiyete yavuze ko Haynes yari umwe mu bantu bubahwaga cyane mu mwuga wo kurinda abantu, imwifuriza kuruhuka mu mahoro.
Abamuzi bamuvuga nk’umuntu warangwaga no kwitangira abandi, gukunda gufasha, kugira urwenya no gutuma abantu bamwumva nk’umuryango.
Ubutumwa bwo kumwibuka bwashyizwe kuri GoFundMe bwamwise: umurinzi, umujyanama, umuntu wakundaga gusetsa abandi, ndetse n’umuntu wari ufite umutima munini kandi mwiza.
Uretse akazi ko kurinda ibyamamare, Haynes yari yaratangiye kwita ku bikorwa byo kurwanya itotezwa n’ihohoterwa (anti-bullying).

Ku mwirondoro we kuri Instagram, yari yanditseho ko nyuma y’imyaka 20 akora nk’umurinzi w’ibyamamare, yari yerekeje imbaraga mu guteza imbere gahunda mpuzamahanga yo kurwanya gutotezwa.
Nubwo atatangaga ibisobanuro byinshi kuri uwo mushinga, abamuzi bavuga ko yari umuntu waharaniraga gufasha abandi.
Nyuma y’urupfu rwe, hashyizweho ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azafasha umugore we n’abana be muri iki gihe gikomeye.
Abateguye iyo gahunda bavuga ko amafaranga azafasha gutegura umuhango wo kumusezeraho ndetse no kugabanya umutwaro w’amafaranga ku muryango we.
Intego y’iyo nkunga ni ugukusanya amapawundi 18,000 (hafi miliyoni 24 z’amadolari ya Amerika), ndetse igihe amakuru yatangazwaga hari hamaze kuboneka amapawundi arenga 3,400.
Kugeza ubu, abagize umuryango wa Kardashian-Jenner Mason Haynes yakoreye imyaka myinshi ntibaragira icyo batangaza ku rupfu rwe.





