Mason Greenwood yakuyeho agahigo ka Didier Drogba muri Olympique Marseille

Imikino - 11/05/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Mason Greenwood yakuyeho agahigo ka Didier Drogba muri Olympique Marseille

Mason Greenwood akomeje kwandika amateka yihariye muri Olympique Marseille, nyuma yo gusimbura Didier Drogba ku rutonde rw’abatsindiye Marseille ibitego byinshi muri Ligue 1 mu kinyejana cya 21.


Ibi abigezeho mu mwaka we wa mbere akinira iyi kipe yo mu Bufaransa, ndetse yegera asatira agahigo ka Bafetimbi Gomis.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 ukomoka mu Bwongereza, yabigezeho ku wa Gatandatu ubwo yatsindaga igitego cy’ingenzi mu mukino Marseille yatsinzemo Le Havre ibitego 3-1, kuri Stade Océane.

Nyuma y’uko Issa Soumaré yari amaze kwishyura igitego cya Amine Gouiri, Greenwood yinjiye mu kibuga maze atsinda igitego gikomeye cyo ku ntera ya metero 25, atsinze umunyezamu Mathieu Gorgelin, anasiga abafana ba Marseille mu byishimo.

Iki gitego cyatumye Greenwood atsinda igitego cya 20 muri shampiyona ya Ligue 1, arusha arusha igitego kimwe, ndetse akuraho agahigo ka Didier Drogba wahoze akinira Marseille mu mwaka wa 2003–2004, aho yari yaratsinze ibitego 19 muri shampiyona.

Ubu Greenwood anganya ibitego na Bafetimbi Gomis wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, na we ufite ibitego 20. Greenwood ashobora kumusiga ku mukino usoza shampiyona uzahuza Marseille na Rennes ku wa 17 Gicurasi.

Mu kiganiro yagiranye na Flashscore, Didier Drogba yavuze ko ari ishema kubona Marseille yitwara neza mu mwaka wa 2024–25, n'ubwo itigeze itwara igikombe cya shampiyona. Ati“Ni umwaka mwiza kuri Olympique Marseille,”

“Urebye ubushobozi ikipe ifite, ugereranyije n’inkunga ifite Marseille, twagize umwaka ushimishije. Kuba turi ikipe ya kabiri muri shampiyona ni intambwe ikomeye.”

Yakomeje avuga ko aya mateka mashya ikipe igezeho agomba kwubakirwaho kugira ngo umwaka utaha uzarushaho kuba mwiza, ashimangira ko byose bishingiye ku mutoza.

Greenwood yageze muri Marseille ahabwa amahirwe na Roberto De Zerbi, wahoze atoza Brighton mu Bwongereza. Uyu mutoza yamuhaye icyizere cy’igihe cyose, bituma amubera umusimbura w’icyizere ku bitego by’ikipe.

Ubu, Marseille yamaze kubona itike yo kwitabira UEFA Champions League umwaka utaha, bikaba biteye ibyishimo abakunzi bayo ndetse n’abemera impano ya Greenwood.

 

Mason Greenwooh wakuyeho agahigo ka Didier Drogba maze asatira Bafetimbi Gomis



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...