Ni mu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 akaba ari na wo wa mbere ukozwe kuva Guverinoma y’u Rwanda yatangira gahunda #HeheNicyuma yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’Ibyuma.
Uyu muganda wabereye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n'abarimo Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana aho yaje mu Rwanda mu nama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi.
Yabwiye urubyiruko ko ibyo rukora abandi bo mu bindi bihugu bakwiye kubigiraho. Ati: ”Ibyo mukora nk’Abanyarwanda, urubyiruko rwo mu bindi bihugu bya Afurika rurabareba kandi na rwo rukwiye kubigiraho”.
Yakomeje agira ati: ”Nishimiye kandi kuba naraje mu nama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi, kuko byampaye amahirwe yo kurushaho kumenya byinshi ku Rwanda.”
Mokgweetsi Masisi yabwiye Urubyiruko ko rugomba kujya rubyuka rushaka kuba beza kurushaho. Ati: ”Ndifuza ko buri munsi, muzajya mubyuka mufite icyifuzo cyo kuba abantu beza kurusha uko mwari mumeze ejo. Muzaharanire guhora mutera imbere no kurushaho kuba beza kurusha uko mwigeze kuba.
Ariko kandi, muzajye mufasha n’abandi kuzamuka, kugira ngo na bo babe beza kurusha uko bari bameze ejo. Nimubikora, muzabona Afurika ifata umwanya wayo ukwiriye ku ruhando mpuzamahanga”.
Yavuze kandi ko Afurika ariyo nkomoko y’abandi bantu bose. Ati: ”Icyo gihe muzamenya neza ko Afurika ari yo nkomoko y’ikiremwamuntu. Twebwe Abanyafurika ni twe bakomokaho.
Abayapani, Abashinwa, Abahinde, Abongereza, Abanyamerika n’abandi bose bakomoka kuri twe. Niba turi ababyeyi babo, dukwiye gufata umwanya wacu ukwiriye kandi tukawugumana. Na bo bagomba kubyemera.”

Mokgweetsi Masisi yabwiye urubyiruko ko ibyo rukora abandi bo mu bindi bihugu bakwiye kubigiraho





Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro mu Umuganda rusange
