Umva hano indirimbo nshya ya Mashall Mampa yise Ndacyabirimo
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo cyiswe Marshal life concert, uyu muraperi azaba aherekejwe n’abandi baraperi benshi basanzwe bafite amazina akomeye hano mu Rwanda barimo Jay Polly, Pfla, Diplomate, Pacson, Green P, Bull Dogg, Fireman, M.O.P n’abandi bahanzi batandukanye basanzwe bazwihp gukorana cyane n’abaraperi barimo Puff G, Gisa, Sambiti n’abandi.
Mu kiganiro na Marshal Mampa yadutangarije ko abazagira amahirwe yo kwitabira iki gitaramo bazabasha gusongongera kuri album ye amaze igihe kinini akora ‘Marshal life’ igizwe na zimwe mu ndirimbo yanditse ari mu gihome ndetse n’izindi zitandukanye ahanini zivuga ku buzima bw’uyu muraperi.
Marshal Mampa ati “ Ni intangiriro y’ibitaramo nteganya bibanziriza imurikwa rya album yanjye. Abantu bose barabizi ndi umuraperi niyo mpamvu nifuje kuba ndi kumwe n’ababaraperi bose musanzwe muzi bakaze. Hari hashize igihe kinini abaraperi badahurira hamwe ngo bashimishe abafana babo rero bazaze twishimane muri Quelque part kuko uriya azaba ari umugoroba wa Hip hop.”
Reba hano amashusho y'indirimbo Imvugo yanditse ya Marshall Mampa
Ku bantu bose bifuza kwitabira iki gitaramo tubabwire ko kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi gusa(1000Frw).Tubonereho tubibutse ko Quelque part resto bar iherereye mu mujyi rwa gati mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango w’108, iyi akaba ari imwe muri resitora imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali aho usanga amafunguro y’ubwoko bwose kandi atetse neza.
Nizeyimana Selemani