Ni iserukiramuco ryari rimaze icyumweru riba aho abakora
filime batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo bose bari bakoranye, filime zabo
ziri kwerekanwa umunsi ku wundi.
Muri iki cyumweru ryamaze, hakozwemo ibikorwa bitandukanye aho filime zitandukanye zeretswe abantu babashaga kugera ahaberaga iki gikorwa kijyanye naryo.
Ambasaderi Robert Masozera usanzwe ari Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco wari witabiriye yashimye aho kigeze, ati “Uruganda rwa sinema ni rumwe mu nganda zikomeye kandi zamenyekanisha igihugu, twishimira ko rukomeje gutera imbere kandi natwe turi gukora uko dushoboye ngo dutange umusanzu mu iterambere ryarwo."
Tresor Senga usanzwe ari Umuyobozi wa Mashariki, yavuze ko gutegura iki gikorwa biba bitoroshye ariko hamwe n’abafatanyabikorwa baba bafite ndetse n’abandi biganjemo abanyarwanda n’itangazamakuru bisanga cyagenze neza.
Ati “Ni ku nshuro ya munani twari twateguye iki gikorwa twishimiye uko cyagenze kandi turashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo kigende neza."
Iri serukiramuco ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2015. Ibirori byo kuritangiza muri uyu mwaka byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Century Cinema, byitabiriwe na benshi mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda ndetse by’umwihariko na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ndetse na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adams.
Herekanwemo filime zirenga 75 ziri mu irushanwa. Ni mu gihe ubundi bakiriye filime 778 ziri mu byiciro bitandukanye birimo icyiciro cya filime ndende, ingufi na filime mbarankuru.
Iz'iwacu
-1st Rwandan Short Film Huye (Trophies aha hatsinze
Before Treat My First Present ya Marie Aimée Duterimbere
-1st Rwandan Short Film Muhanga (Trophies ) aha hatsinze Impamvu ya Uwera Marie Jeanne
-1st Rwandan Short Film Musanze (Trophies ) aha hatsinze Amayira Biri ya Samuel Uwizeyimana
- 1st Rwandan Short Film Rubavu (Trophies ) aha hatsinze Classroom ya Furaha Joseph
-1st Best Short Film Wbi (Trophies) aha hatsinze Love Me ya Claudine
-Best Actor yahawe Decoder na Canal+ ; aha hatsinze Uraha ya Johnson Joseph
-Best Actress nawe yahawe Decoder yabaye Uwonkunda Mugobekazi Raissa
Hatanzwe n’ibindi bihembo birimo Best Short Film aho igihe cyegukanywe na Supastaz ya Oprah Yougi
Igihembo cya East African Talent Award cyegukanywe na A Colorful Life aho Umurundi Lionel Nishimwe yahize abandi akegukana amayelo 1000.










Abahize abandi begukanye ibihembo
