Mashariki African Film Festival yegukanye igihembo cy’iserukiramuco ry’umwaka muri Afurika

Imyidagaduro - 12/05/2026 6:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Mashariki African Film Festival yegukanye igihembo cy’iserukiramuco ry’umwaka muri Afurika

Iserukiramuco rya filime rya Mashariki African Film Festival ryegukanye igihembo gikomeye muri ‘CreatiAfrica Biz Awards 2026’, aho ryahawe icyubahiro nk’iserukiramuco n’isoko rya filime byitwaye neza ku rwego rwa Afurika.

Ni igihembo cyatangajwe mu rwego rwo gushimira uruhare iri serukiramuco rikomeje kugira mu guteza imbere inganda za sinema n’ubuhanzi muri Afurika, binyuze mu guha urubuga abakora filime, abatunganya ibikorwa by’ubuhanzi ndetse n’abahanzi bo hirya no hino ku mugabane.

Umuyobozi mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye cyane iki gihembo kuko ari ikimenyetso cy’urugendo bamaze imyaka bakora mu guteza imbere impano nyafurika.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ati: “Nka Mashariki African Film Festival twahawe igikombe cy’iserukiramuco ry’umwaka ryitwaye neza muri 2025. Ni iserukiramuco ryitwaye neza muri Afurika mu mwaka wa 2025, ni cyo gihembo rero baduhaye. Ni iserukiramuco ryagize uruhare mu guteza imbere abahanzi, ab’imbere mu gihugu ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga. Byari ibirori cyane.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo kibahaye imbaraga nshya zo gukomeza kwagura ibikorwa by’iri serukiramuco, no gukomeza gushyigikira abakora umwuga wa sinema ndetse n’ubundi buhanzi.

Ati: “Iki gikombe twahawe kigiye kudufasha kurushaho kwagura ibikorwa byacu, ariko cyane cyane duteza imbere abahanzi b’iwacu ndetse n’abandi bo ku rwego mpuzamahanga.”

Uretse iri serukiramuco rya Mashariki African Film Festival, hanashimiwe isoko rya filime rya ‘MashaRket’, risanzwe rifasha abakora filime guhura n’abashoramari, abafatanyabikorwa ndetse n’abacuruza ibihangano bya sinema ku rwego mpuzamahanga.

Trésor Senga yavuze ko na ‘Masharket’ yegukanye igihembo muri aya marushanwa ya ‘CreatiAfrica Biz Awards’, ibintu yavuze ko bishimangira uburyo ibikorwa byabo bikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda z’ubuhanzi muri Afurika.

Mu butumwa bwatangajwe n’abategura iri serukiramuco nyuma yo kwakira iki gihembo, bagaragaje ko bishimiye intambwe bateye ndetse bashimira abafatanyabikorwa babo n’umuryango mugari w’abanyabugeni bakorana.

Bagize bati: “Ibi ni igihamya cy’akazi gakomeye k’ikipe yacu ndetse n’umuryango mugari w’abanyabugeni dukorera.”

Mashariki African Film Festival imaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bya sinema muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ihuriza hamwe abakora filime, abayobozi b’ibigo by’imyidagaduro, abakunzi ba sinema n’abahanzi batandukanye, hagamijwe guteza imbere no kumenyekanisha ibihangano nyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Iki gihembo kandi kije gikomeza gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu bikomeje kugira uruhare rugaragara mu iterambere rya sinema nyafurika, mu gihe ibikorwa nk’ibi bikomeje gukurura amahanga no guha amahirwe impano nshya.

Mashariki African Film Festival yegukanye igihembo cya ‘Creative Festival / Market of the Year’ muri CreatiAfrica Biz Awards 2026, ishimirwa uruhare rwayo mu guteza imbere sinema nyafurika

Trésor Senga yavuze ko igihembo bahawe kizabafasha kwagura ibikorwa bya Mashariki African Film Festival no gukomeza gushyigikira impano z’abahanzi bo mu Rwanda no muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...