Mashami Vincent yabonye ikipe nshya muri Tanzania

Imikino - 06/08/2025 9:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Mashami Vincent yabonye ikipe nshya muri Tanzania

Umutoza w’Umunyarwanda, Mashami Vincent, yateye indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umwuga nyuma yo kumvikana n’ikipe yo muri Tanzania, Dodoma Jiji FC, aho agiye gutoza mu mwaka w’imikino utaha.

Ibi ni ibintu bidakunze kugaragara kenshi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, aho abatoza basohoka bakajya gukorera hanze y’igihugu. Gusa, ntibivuze ko nta bushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga bafite.

Mashami, umaze imyaka itatu atoza Police FC, yatanze umusaruro ukomeye aho yayihesheje ibikombe bibiri bikomeye; igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya Super Coupe mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ibyo byatumye izina rye ryongera kuvugwa no hanze y’u Rwanda, kugeza ubwo yishimiwe na Dodoma Jiji FC, ikipe yasoje ku mwanya wa 12 muri shampiyona ya Tanzania ya 2024/2025.

Amakuru aturuka i Dodoma yemeza ko Mashami yamaze kugera muri Tanzania, aho agiye kurangiza ibisigaye ku masezerano ye, mbere y’uko atangazwa ku mugaragaro nk’umutoza mushya. Ibirori byo kumwerekana ku mugaragaro biteganyijwe mu minsi ya vuba.

Mashami yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Bugesera FC, Police FC, APR FC, Isonga FC, ndetse akanatoza Amavubi nk’umutoza mukuru mu bihe bitandukanye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...