Ni igitaramo cyabereye ahitwa Centre Événementiel-de Courbevoie mu mujyi wa Paris mu Bufaransa. Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abayobozi mu nzego zinyuranye, baratarama kugeza bucyeye. Mu bacyitabiriye harimo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Amb. Jacques Kabare washimiye cyane Perezida w'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akarutsinda ndetse magingo aya akaba akomeje guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda bose.


Intore Masamba ubwo yataramiraga abitabiriye iki gitaramo
Intore Masamba yataramiye abari muri icyo gitaramo, barizihirwa cyane, ndetse bamwe baranarira kubera ibyishimo. Uyu muhanzi avuga ko wabonaga abantu bari muri icyo gitaramo bari bakumbuye indirimbo za 'morale'. Yaririmbye indirimbo zo ku rugamba, aririmba iz'urukundo, izivuga kuri sosiyete nyarwanda ndetse by'akarusho habaho n'umwanya wo gusaba indirimbo.

Intore Masamba yishimiwe cyane
Aganira na Inyarwanda.com, Intore Masamba yagize ati: "Numvise nanjye nsubiye ku Mulindi, Rubaya, Karama, Cyumba,..Ibitaramo byo kwibohora ni ibitaramo nkora mfite emotion nyinshi cyane, sometimes n'amarira araza kubera ko binyibutsa byinshi naciyemo, mbese ni amateka yanjye,.."


Intore Masamba i Paris mu gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 24
Nyuma yo gutaramira mu Bufaransa, Intore Masamba ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Buholandi tariki ya 21 Nyakanga 2018. Nyuma y'aho azagaruka mu Rwanda akorere muri Park Inn igitaramo cyo kwibohora kizaba tariki ya 26 Nyakanga 2018. Aha hose azaririmba indirimbo zinyuranye bakoreshaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'izindi zinyuranye yahimbye.
Intore Masamba avuga ko tariki ya 04 Nyakanga ari umunsi wisangije amateka kuko ari bwo abanyarwanda bongeye kuvuka ubwa kabiri. Hari ubutumwa yageneye abanyarwanda bose muri rusange. Yagize ati"Dusigasire igihugu cyacu, tucyubake ku buryo tukigeza aho twebwe twifuza. Abaturariye amajoro nabo urubyiruko rugaragaze ko ruzakomeza rukusa ikivi cyabo."
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I PARIS


Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yitabiriye iki gitaramo



Byari ibirori bibereye ijisho











AMAFOTO:IGIHE
