Muri iyi kipe, Ujiri azakorana n’icyamamare muri Tennis, Serena Williams uri mu bayifitemo imigabane. Toronto Tempo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko Ujiri azagira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza hayo no guteza imbere impano z’abagore binyuze muri gahunda yihariye yiswe Tempo Rising.
Uyu mugabo usanzwe ari n’inshuti y’u Rwanda yamenyekanye cyane ku ruhare yagize muri Toronto Raptors, aho yabaye Perezida wayo ndetse akayifasha kwegukana igikombe cya NBA mu mwaka wa 2019—ari na bwo bwa mbere iyi kipe yari ikigezeho.
Ayiyobora, yazanye Kawhi Leonard, wagize uruhare rukomeye mu gutuma Raptors yandika amateka. Masai Ujiri arimo aragira n’uruhare runini mu guteza imbere umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika binyuze mu mishinga agenda azana irimo n’iyo akorera mu Rwanda yo kubaka ibibuga by’uyu mukino.
Shampiyona ya WNBA irimo iratera imbere ndetse irimo iriyongeramo amakipe mashya.
Ikipe ya Toronto Tempo ifite intego zo kuzamura urwego rwa Basketball y’abagore muri Canada no ku isi. Ujiri yavuze ko kubona amahirwe yo kuba umwe mu bayobozi b’uyu mushinga ari intambwe ikomeye, cyane cyane mu gihe siporo y’abagore iri kugenda ihabwa agaciro gakomeye kurushaho.

Masai Ujiri yinjiye muri ba nyiri Toronto Tempo ifitwemo imigabane na Serena Williams
