Ujiri yabivugiye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki
ya 26 Nyakanga, mu gikorwa cy’umuganda aho abantu barenga 400 barimo abari mu
mwiherero, abatoza, abashyitsi b’inzobere n’abandi baturutse mu bihugu
bitandukanye bahuriye ku munsi wa mbere w’Iserukiramuco rya Giants of Africa
rya 2025.
Masai Ujiri yagize ati “Dufite impano, dufite
abantu, dufite umutungo kamere… yewe, dufite byose kuri uyu mugabane kugira ngo
tuzabe abantu bakomeye,”
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Imbuto
Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, cyagaragaje imbaraga
ziri mu kwitanga ku nyungu rusange, ubufatanye no guharanira intego imwe.
Ujiri yibukije urubyiruko ko iterambere nyaryo
ritava mu gutegereza impinduka, ahubwo rituruka mu kuzikora hamwe, n’iyo byaba
biturutse mu bihugu bitandukanye. Yanababwiye ko ibibazo bidashobora guhunga,
ariko ubumwe n’imbaraga zo kutadohoka ari byo bisubizo.
Agarutse ku buhamya bw’ubuzima bwe bwo mu buto iha
mu majyaruguru ya Nijeriya, Ujiri yavuze ko n’ubwo hari ibibazo n’ibihe
bikomeye banyuzemo, abantu bose bafite agaciro kimwe n’undi wese ku isi.
Ati “Nibyo, tuzahura n’ibibazo. Tuzagira ibihe
bigoye ariko tugomba kubinyuramo. Ntabwo bisaba ubutunzi kugira ngo ukore
ibintu bikomeye; ushobora guhora wiyubaka no kwaguka, aho waba uva hose.
Ushobora kuba uwo ushaka kuba we wese,”
Yasabye urubyiruko kudahagararira ku ndoto gusa
ahubwo bakagira icyerekezo n’ikizere, yongeraho ko Giants of Africa ari urubuga
rutangira gusa, ariko ubuyobozi bw’ukuri bujyana n’ibikorwa birenga ibyo urwo
rubuga rutanga.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire,
nawe yashimangiye amagambo ya Ujiri, asaba urubyiruko kugira uruhare mu
iterambere ry’igihugu, avuga ko imbaraga z’igihugu zidaturuka gusa kuri Leta
cyangwa ibigo bikomeye.
Mukazayire yashimiye Giants of Africa kuba barifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda, ati: “Kubaka igihugu si inshingano z’abayobozi gusa; bitangirira kuri buri wese muri twe.
Ndashimira umutima wo
gukorera hamwe. Dushimire Giants of Africa n’ikipe yabo kuba barifatanyije
natwe. Ibi bigaragaza umuhate wo kubaka no gusana, atari mu Rwanda gusa, ahubwo
no muri Afurika yose.”