Yabitangaje
ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga, mu nama yahuriyemo urubyiruko yiswe International
Youth Day Forum yabereye muri BK Arena i Kigali. Iyo nama yabaye mu rwego
rw’ibikorwa by’icyumweru cy’iserukiramuco Giants of Africa Festival kiri kubera
mu Rwanda kuva ku ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025. Iki gikorwa
cyahuje abasaga 2000 b’urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 15–19 baturutse mu
bihugu 20 by’Afurika.
Mu
bashyitsi bakomeye bitabiriye harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr.
Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire,
n’umuyobozi wa African Leadership University (ALU), Fred Swaniker.
Ujiri
yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Umuryango Imbuto
Foundation n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ku bufasha baha iki gikorwa gifite
inyungu ku mugabane wose.
Yagize
ati: “Ndishimye cyane kubera uburyo abantu bo muri Afurika batweretse urukundo
n’ubufasha. Twese dufite ubushobozi bwo gufashanya no kuzamurana, tukarushaho
kuba bakuru mu bitekerezo no mu bikorwa.”
Yanashimye
umuryango wa NBA ku bufatanye bamaranye igihe mu guteza imbere umukino wa
Basketball muri Afurika. Ati: “Mama yajyaga amfata ku gutwi ambaza ati ‘Ese
basketball izagutunga?’ Ubu uyu mukino utunze abantu benshi kandi
batandukanye.”
Ujiri
yahaye ubutumwa urubyiruko, abasaba kutigereranya n’abandi ahubwo bakamenya
agaciro kabo ndetse n’amateka bahuriyeho nk’Abanyafurika.
Yagize ati:“Murebe abaje hano tuvuge tuti, turi abayobozi, turi aba Perezida, turi intwari. Ariko mwibuke ko twese twakuririye muri Afurika. Twese twambaye amapantalo n’udukabutura tumwe, twagiye ku ishuri twambaye ibirenge. Niba twabigezeho, ndababwiza ukuri, sinumva ko ndi umuhanga cyane.
Mwebwe murusha
ubwenge benshi muri twe. Icyo twagize ni inzozi ndende kandi zitarangiraga kuri
twe ubwacu. Twarose ibyanyu. Mwebwe ni mwe Rwanda, ni mwe Afurika y’ejo.
Nimubifate, mukure, mushake gutanga umusanzu wanyu. Afurika izabishimira.”
Yakomeje
agira ati: “Nimugera ku ntsinzi, mujye muguma hasi, musubire inyuma mufate
abandi mukomezanye. Mugire icyo mumarira uyu mugabane. Afurika iruta buri umwe
muri twe, kandi igihe kigeze ngo tuyubahe, tuyubake aho kuyisubiza inyuma
duhanganye.”