MASA Africa [Marché des Arts du Spectacle d’Abidjan] ni rimwe mu masoko y'ubuhanzi n'amaserukiramuco akomeye ku mugabane wa Afurika ahuza abahanzi b’ingeri zitandukanye—abaririmbyi, ababyinnyi, abakinnyi b’ikinamico n’abandi—baturutse hirya no hino ku isi.
MASA Africa ibera i Abidjanmuri Côte d’Ivoire, ikaba umwanya ukomeye wo kumenyekanisha impano, guhuza abahanzi n’abashoramari, no guteza imbere umuco nyafurika ku rwego mpuzamahanga.
Muri uyu mwaka wa 2026, iyi festival izitabirwa n’abahanzi batoranyijwe hashingiwe ku bipimo bikomeye birimo ubwiza bw’ibihangano, ubunyamwuga ndetse n’icyizere cy’iterambere ryabo mu muziki. Muri abo batoranyijwe harimo Vex Prince, umuhanzi w’umunyarwanda ugiye kwitabira iyi festival ku nshuro ye ya mbere.
Vex Prince ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka neza mu Rwanda no mu karere ka East Africa. Gutoranywa kwe kwitabira MASA 2026 ni ikimenyetso cy’uko impano ye yemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka ukagera kure.
Komite ya MASA yamuhisemo ishingiye ku bwiza bw’ibihangano bye, uburyo agaragaza ubunyamwuga mu muziki, ndetse no kuba ari umuhanzi ufite icyerekezo ushobora kuzagera kure. Azaba ahagarariye u Rwanda ndetse na East Africa, bikaba ari ishema rikomeye ku gihugu no ku ruganda rw’umuziki muri rusange.
Vex Prince azataramira mu bitaramo bibiri bikomeye. Igitaramo cya mbere kizabera muri YELAM'S ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026, guhera saa 20:30 kugeza saa 21:30. Igitaramo cya kabiri kizabera muri Palais de la Culture – Salle Lougah François ifite imyanya 1500, ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, guhera saa 20:30 kugeza saa 21:30.
Kwitabira kwa Vex Prince muri MASA Africa si amahirwe ye bwite gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda. Ni uburyo bwo kwamamaza umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, guhuza abahanzi nyarwanda n’isoko mpuzamahanga, no gufungura imiryango mishya mu muziki.
Ibi bituma u Rwanda rukomeza kugaragara nk’igihugu gifite impano nyinshi kandi zifite ejo hazaza heza mu ruganda rw’imyidagaduro. MASA Africa 2026 izaba urubuga rukomeye kuri Vex Prince rwo kwerekana impano ye ku isi.
Kuba yaratoranyijwe muri iri rushanwa rikomeye ni gihamya y’uko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga. Abakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange bitezweho gushyigikira uyu muhanzi, kuko ahagarariye igihugu ku ruhando rw’Afurika n’isi yose.



Umuhanzi nyarwanda Vex Prince agiye guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere mu iserukiramuco rya MASA Africa 2026
REBA INDIRIMBO "MONEY" YA VEX PRINCE FT DORTY
