Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko itarafata icyemezo cya nyuma ku gihugu kizakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030, mu gihe bamwe mu bayobozi ba Maroc na Espagne bamaze igihe bagaragaza ko ari bo bakwiye kuwakira.
Kuri uyu wa Kane umuvugizi wa FIFA yabwiye ibiro ntaramakuru EFE ko, nk’uko iri shyirahamwe ryabigaragaje mbere, icyemezo kizafatwa “mu gihe gikwiye."
Irushanwa ry'Igikombe cy’Isi cya 2030 rizakirwa nibihugu bitatu birimo Espagne, Portugal na Maroc. Nubwo imikino ibanza y’amakipe y’ibihugu bya Uruguay, Argentine na Paraguay izabera muri ibyo bihugu mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishize Igikombe cy’Isi cya mbere kibereye muri Uruguay mu 1930.
Ku ruhande rwa Morocco Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Fouzi Lekjaa, yatangaje ko umukino wa nyuma uzabera ku Stade Hassan II iri kubakwa i Benslimane, hafi ya Casablanca.
Mu ijambo yavuze mu gikorwa cya politiki ku wa Kane, Lekjaa yavuze ko nta kabuza uyu mukino uzabera muri uwo mujyi. Yagize ati: “Umujyi ni Benslimane, Stade Hassan II ni yo stade. Nizeye ko Maroc izaba iri gukina uwo mukino.”
Iyi stade ya Hassan II iri kubakwa hafi ya Casablanca, ikaba iteganyijwe kuzajya yakira abantu bagera ku 115,000, bityo ikaba ishobora kuzaba imwe muri stade nini cyane ku Isi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, Rafael Louzán, na we yavuze ko igihugu cye ari cyo gikwiye kwakira umukino wa nyuma.
Louzán yemeye ko nta cyemezo cya FIFA cyemeza ko Espagne ari yo izakira uwo mukino, ariko avuga ko kuba Espagne ari yo yatwaye Igikombe cy’Isi mu bagabo no mu bagore bigomba kugira uruhare mu guhitamo. Ati: “Espagne, nk’igihugu cya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru w’abagabo n’abagore, igomba kwakira umukino wa nyuma.”
Espagne ifite amahirwe kuko ishobora gutanga stade nka Santiago Bernabéu ya Real Madrid cyangwa Camp Nou ya Barcelona. Camp Nou nyuma yo kuvugururwa aho izajya yakira abantu barenga 105,000, mu gihe Santiago Bernabéu ifite imyanya 78,297.
Izi mpaka zongeye nyuma y'uko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari kugerwaho n’igitutu gikomeye nyuma y’uko UEFA amashyirahamwe yo ku mugabane w’u Burayi arwanyije gahunda ye yo kugurisha imigabane muri gahunda z’Igikombe cy’Isi. Ariko Maroc ibarirwa mu bihugu bitandatu by’Abarabu byakomeje gushyigikira Infantino nyuma y’ayo makimbirane.
Si ibyo gusa kandi uyu muyobozi anaherutse gusura iki gihugu inshuro ebyiri, aho muri Nyakanga yagiranye ibiganiro n’Umwami Mohammed VI, ndetse no muri Kanama akaba yarahakoreye inama ijyanye n’ibibazo bya FIFA.

Haribazwa niba Infantino ashobora gufasha Maroc yamuryamyeho kwakira Finali y’Igikombe cy’Isi 2030
