Ibi birego byatangajwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’ikigo cy’itangazamakuru mpuzamahanga Agence France-Presse (AFP), ryagaragaje ko hari abagore bavuga ko uyu muyobozi wo muri Kiliziya yabakoreye ibikorwa bitari bikwiye mu bihe bitandukanye.
Mu byo bamushinja harimo kubakorakora batabishaka, kubahobera mu buryo buteje inkeke akanga gubarekura ndetse no kugerageza cyo kubasoma ku munwa. Bamwe mu bamushinja bavuga ko ibi bitabaye rimwe gusa, ahubwo ko byagiye byisubiramo.
Nyuma y’ibi birego, inzego za Vatikani zatangiye iperereza ry’ibanze kugira ngo zisuzume amakuru yatanzwe n’abamushinja ndetse n’uburyo iki kibazo gikwiye gukurikiranwa.
Iri perereza rigamije kumenya ukuri ku birego byatanzwe no kureba niba hari izindi ngamba Kiliziya yafata nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’ubuhamya butandukanye.
Kugeza ubu, Kiliziya ntiratangaza amazina cyangwa imyirondoro y’abatanze ibirego, mu rwego rwo kubahiriza ibanga ry’iperereza no kurinda abatangabuhamya.
Karidinali Cristóbal López Romero yahakanye avuga aktigeze akora ibikorwa by’ihohotera cyangwa gutoteza uwo ari we wese.
Mu butumwa yagejeje ku muryango wa Arikidiyosezi ya Rabat, yavuze ko dosiye ye iri gusuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha muri Vatikani, ariko ko we yizeye ko ukuri kuzagaragara.
Yagize ati: “Nta gikorwa na kimwe cy’ihohoterwa, urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina nakoze.”
Yavuze ko ibyo akurikiranyweho ari imyitwarire idakwiye ku bagore bakuze, ariko ko yiteguye gukorana n’inzego za Kiliziya kugira ngo iperereza rigaragaze ukuri. Ati: “Nshinjwa imyitwarire idakwiye ku bagore bakuze. Ndi gufatanya byuzuye n’urwego rwa Kiliziya ruri gukora iperereza kuri ibi birego.”
Mu rwego rwo kudahungabanya iperereza, Karidinali López Romero yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bye bimwe na bimwe bya gishumba ndetse n’imihango ya Kiliziya ikorerwa mu ruhame.
Yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gutuma iperereza rikorwa mu bwisanzure kandi nta muntu cyangwa igikorwa kiribangamiye.
Yongeyeho ko yumva iki kibazo gishobora gutera impungenge n’urujijo mu bakristu bo muri Arikidiyosezi ya Rabat, ari na yo mpamvu yahisemo kubamenyesha uko ibintu bihagaze.
Nubwo ibirego byagejejwe ku nzego za Kiliziya, kugeza ubu nta mugore wigeze atanga ikirego mu nkiko cyangwa mu nzego z’ubutabera za Maroc.
Ibi bivuze ko kuri ubu ikibazo kiri gukurikiranwa cyane cyane mu rwego rw’imbere muri Kiliziya, mu gihe amahame y’amategeko akomeza gufata Karidinali López Romero nk’umwere kugeza igihe haba hari icyemezo cya nyuma.
Ibi birego bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina byagiye bigaragara mu bice bitandukanye by’isi.
Mu myaka ishize, Vatikani yashyizeho uburyo bwo kwakira no gukurikirana ibirego nk’ibi, ishimangira ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo abavuga ko bahohotewe barenganurwe ndetse n’abaregwa bahabwe uburenganzira bwo kwisobanura.
Kugeza ubu, Vatikani ntiratangaza igihe iperereza kuri Karidinali López Romero rizarangirira cyangwa imyanzuro izafatwa nyuma yaryo.
