Mark Zuckerberg yihenuye kuri Elon Musk anahagarika ibyo guterana ibipfunsi nawe

Imyidagaduro - 14/08/2023 7:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Mark Zuckerberg yihenuye kuri Elon Musk anahagarika ibyo guterana ibipfunsi nawe

Iby'abaherwe babiri bikomeje guhindura isura nyuma y'amezi 2 ashize byemejwe ko bazaterana ibipfunsi ku mugaragaro. Kuri ubu Mark Zuckerberg yamaze gutangaza ko yabihagaritse anihenura kuri Elon Musk watangije intambara y'amagambo hagati yabo.

Mu gihe isi yose yari yiteze igihe aba baherwe bombi bazatangariza itariki bazarwaniraho ku mugaragaro, birasa nk'aho uyu mukino w'iteramakofi wabo utakibaye.

Ni nyuma yaho Mark Zuckerberg atangarije ko ibyo kurwana na Elon Musk yabivuyemo kuko uyu muherwe yananiwe guhitamo itariki nyayo bazarwaniraho.

Ni ubutumwa burebure bwuzuyemo kwihenura kuri Elon Musk bwashyizwe hanze na Mark Zuckerberg abinyujije ku rubuga rwe rushya rwa 'Threads'.

Ati: ''Ndacyeka twese twakwemeranya ko Elon atari umugabo w'ijambo rye. Ni cyo gihe ngo nkomeze mu bindi. Namuhaye itariki twarwaniraho avuga ko ataboneka ari mubyo kwivuza''.

Mark Zuckerberg yahishuye ko Elon yananiwe guhitamo itariki bazarwaniraho nyuma yo kwanga iyo yamuhaye

Mark Zuckerberg w'imyaka 39 washinze Meta, yakomeje agira ati: ''Twari twemeranije ko amafaranga azava mu bazaza kureba umukino wacu azahita afashishwa imiryango ifasha abatishoboye. Twakomeje kumuha amahirwe yo gufata umwanzuro biramunanira.''

Bwana Mark yanihenuye kuri Musk, avuga ko atari umugabo w'ijambo rye utazi gufata umwanzuro

Uyu muherwe wa munani ku isi yanasoje asa n'uwihenura kuri Elon umugabo wa mbere ukize ku isi avuga ko atari seriye (Serious).

Yagize ati: ''Elon naramuka abaye seriye agahitamo itariki azi uburyo yabimbwiramo, naho ubu ngiye gukomeza mu bindi. Ngiye kwita ku guhangana n'abandi bantu bafata siporo bya seriye''.

Byari byitezwe ko aba bombi bazaterana ibipfunsi vuba aha gusa Mark arasa n'uwabivuyemo

Mark Zuckerberg usa n'uwikuye mu byo gutera ibipfunsi na Elon Musk yaramaze igihe mu myitozo njyarugambo yiteguye kuzarwana nawe. 

Ibi byose bikaba byaratangijwe n'intambara y'amagambo yasojwe na Elon wanamushinje kumwiba ibitekerezo bye. Muri Kamena ni bwo aba baherwe bemeje ko bazahurira mu rwambariro bakarwana bakareba unesha undi.  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...