Nubwo Lakers izwiho kuba imwe mu makipe y’ibihe
byose muri NBA, imaze igihe ititwara neza nk’uko byari bisanzwe, dore ko
igikombe giheruka yagitwaye mu 2020. Imigabane ingana na 66% y’iyi kipe yari
ifitwe na ’The Buss Family’, ariko kubera intege nke zigaragazwa n’imikorere
yayo y’iki gihe, uyu muryango wiyemeje kugurisha iyi kipe ukayishyikiriza
abandi bashoramari bafite ubushobozi bwo kuyigarura ku rwego rwo hejuru.
BBC yatangaje ko Mark Walter, usanzwe afite
imigabane ya 20% muri Lakers kuva mu 2021, yegereye uyu muryango agatangira
ibiganiro bigamije kwegukana imigabane yose ashyizemo asaga miliyari 10$. Ni
igikorwa cyaba amateka kuko byaba bihinduye Lakers ikipe ihenze kurusha izindi
muri Amerika. Uheruka kugura ikipe ihenze ni Bill Chisholm waguze Boston
Celtics kuri miliyari 6.1$ mu 2021.
Mark Walter, uretse gushora imari muri Basketball,
azwi no kuba nyiri ikipe ya Los Angeles Dodgers mu mukino wa Baseball, iyi kipe
ikaba yaratwaye igikombe cya shampiyona giheruka. Yanagize uruhare mu
ishoramari muri Chelsea FC yo mu Bwongereza no mu ikipe nshya ya Formula 1 ya Cadillac,
izatangira guhatana mu 2026.
Byatangiye byose mu 1979, ubwo Jerry Buss yaguraga
Lakers atanze miliyoni 67.5$, harimo na Los Angeles Kings (ikipe ya Hockey)
n’inyubako ya Los Angeles Arena. Ibi byari intangiriro y’ibyishimo bikomeye,
kuko kuva ubwo Lakers yegukanye ibikombe 11 bya NBA mu nshuro 17 yageze ku
mukino wa nyuma – ibintu itigeze isimburwaho n’indi kipe kugeza ubu.