Mark Doyle wari umunyamakuru wa BBC yitabye Imana

Inkuru zishyushye - 23/09/2026 10:51 AM
Share:
Mark Doyle wari umunyamakuru wa BBC yitabye Imana

Umunyamakuru w’Umwongereza Mark Doyle, wamamaye cyane mu gutara amakuru ku ntambara zabereye muri Afurika, akanatanga amakuru ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yapfuye ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, afite imyaka 67.

Doyle yatangiye gukorera BBC mu 1986, aza kugirwa umunyamakuru wayo muri Afurika y’Iburasirazuba mu 1993. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umwe mu banyamakuru b’abanyamahanga batanze amakuru ku byaberaga mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Doyle yari umwe mu banyamakuru b’abanyamahanga bake cyane bari mu Rwanda muri icyo gihe, ndetse akomeza gutanga amakuru ku bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.

Nyuma yaho, hagati ya 1997 na 2002, Doyle yabaye umunyamakuru wa BBC muri Afurika y’Iburengerazuba, aho yatanze amakuru ku ntambara yo muri Sierra Leone ndetse n’ingaruka z’intambara yabereye muri Liberia.

Mu nyandiko yasohoye mu 2014 yibukaga Kapiteni Mbaye Diagne, umusirikare w’Umusenegali wakoreraga Umuryango w’Abibumbye akaza kurokora abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Doyle yagarutse ku bihe bikomeye yanyuzemo mu Rwanda.

Yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ubwo Mbaye Diagne yamufashije kurokoka ubwo bari bageze kuri bariyeri yari irinzwe n’Interahamwe i Nyamirambo.

Doyle yavuze ko umwe mu bari kuri iyo bariyeri yamwitiranyije n’Umubiligi, mu gihe Ababiligi bari batangiye kwibasirwa nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda.

Yanditse ko yari afite ubwoba bwinshi ko ashobora kwicwa, ariko Mbaye Diagne akoresha urwenya kugira ngo agabanye umwuka mubi wari uhari, maze akabasha gukomeza urugendo.

Doyle kandi yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko hari amaradiyo yashishikarizaga Interahamwe gukora ubwicanyi no kwica Abatutsi.

Mu 2007, Doyle yanditse igice cyiswe “Reporting the Genocide” mu gitabo The Media and the Rwanda Genocide, cyateguwe na Allan Thompson.

Nyuma y’urupfu rwe, umwanditsi mukuru wa BBC ushinzwe amakuru mpuzamahanga, Paul Danahar, yavuze ko Doyle yari umuntu w’ingenzi cyane mu mwuga w’itangazamakuru, kandi ko yari umunyamakuru w’umuhanga, w’intwari kandi ugira impuhwe.

Mu 2004, Doyle yahawe igihembo cya mbere mu bihembo bitangwa n’Umuryango w’Abanyamakuru b’Umuryango w’Abibumbye (UN Correspondents Association) na UN Foundation, kubera inkuru yatanze ku byabaye muri Liberia nyuma y’intambara.

Nyuma yaje kuba umunyamakuru wa BBC ukora ku bibazo by’isi, mbere y’uko asezera kuri BBC mu 2015.

Urupfu rwa Mark Doyle rwongeye kwibutsa uruhare yagize mu gutara no kugeza ku ruhando mpuzamahanga amakuru ku ntambara n’amakuba yabereye muri Afurika, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...