Amakuru y'urupfu rwe yemejwe n'abo mu muryango we bavuga ko rwatewe n'agahinda gakabije nyuma yo kubura umugabo we Mattias Ripa wari producer ukomoka muri Suède.
Ripa yitabye Imana muri Mata 2025, ibintu byagize ingaruka zikomeye kuri Satrapi. Nyuma y'urupfu rwe, Satrapi yari yaratangaje ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza intimba yo kubura uwo yise urukundo rw'ubuzima bwe.
Satrapi yavukiye mu Mujyi wa Rasht muri Iran mu 1969, aza gukurira i Tehran mbere yo koherezwa n'ababyeyi be kwiga i Burayi kugira ngo arusheho kubona amahirwe y'uburezi no kwirinda imbogamizi zatewe n'ubutegetsi bwa Repubulika ya Kisilamu ya Iran. Mu 1994 yimukiye mu Bufaransa, aza no kubona ubwenegihugu bwaho mu 2006.
Yamamaye cyane mu 2000 ubwo yasohoraga Persepolis, igitabo kivuga ubuzima bwe akiri umwana mu bihe bya revolisiyo yo muri Iran no mu myaka yakurikiyeho. Iki gitabo cyakunzwe ku rwego mpuzamahanga, gifasha abantu benshi gusobanukirwa ubuzima bw'Abanya-Iran n'amateka y'igihugu cyabo.
Nyuma y'ubwamamare bw'iki gitabo, Satrapi yagifashije gukorwamo filime y'animasiyo yasohotse mu 2007, yakunzwe cyane ku Isi ndetse inamuhesha kuba umwe mu bagore ba mbere bahataniye igihembo cya Oscar mu cyiciro cya filime z'animasiyo.
Mu buzima bwe bwose, Satrapi yakomeje kwamagana ubutegetsi bwa Iran no guharanira uburenganzira bw'abagore. Mu 2024 yongeye kugaruka mu mwuga wo gukora ibitabo by'amashusho ayobora umushinga Woman, Life, Freedom, wagarukaga ku myigaragambyo yakurikiye urupfu rwa Mahsa Amini muri Iran.
Nyuma y'itangazwa ry'urupfu rwe, abayobozi n'ibyamamare bitandukanye mu Bufaransa bamushimiye uruhare yagize mu buhanzi no mu guharanira ubwisanzure. Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Satrapi yari umuhanzi ukomeye wahinduye amateka y'ubwana bwe muri Iran inkuru yumvikana kandi ikora ku mitima y'abantu bo ku Isi yose.
Marjane Satrapi asize umurage ukomeye mu buhanzi, ubuvanganzo no mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw'abagore bo muri Iran no hirya no hino ku Isi.
Source: The Guardian
