Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye na Viatora baririmbye i Genève bifatanya n'Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Imyidagaduro - 10/04/2026 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye na Viatora baririmbye i Genève bifatanya n'Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Abahanzi nyarwanda barimo Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye na Weya Viatora bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Busuwisi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Mujyi wa Genève.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, kikaba cyahurije hamwe abahagarariye ibihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gushimangira ko itazongera ukundi.

Igice cya mbere cy’iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso ruherereye kuri Place des Nations, aho hashyizwe indabo mu rwego rwo guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yaho, umuhango wakomereje mu cyumba cy’inteko cy’Umuryango w’Abibumbuye (United Nations) i Genève kiri muri Palais des Nations.

Muri uyu muhango, hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo ubwa António Guterres, bwashyikirijwe abari bitabiriye n’umuyobozi mu buyobozi bwa Loni i Genève.

Hatanzwe kandi ubutumwa bwa Tatiana Valovaya ndetse n’ubwa Volker Türk, bose bagarutse ku kamaro ko gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ubutabera.

Perezida wa Ibuka mu Busuwisi, César Murangira, yashimangiye akamaro ko gukomeza kwibuka, guharanira ukuri n’ubutabera, ndetse no kurwanya abagerageza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Urujeni Bakuramutsa, yavuze ko #Kwibuka32 ari umwanya wo kongera kwibutsa amahanga inshingano zayo mu gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu, aho byagaragaye ko n’uyu munsi ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ndetse igenda ihindura uburyo ikwirakwizwamo, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Yagaragaje ko ibihugu bicumbikiye abakekwaho uruhare muri Jenoside bikwiye kubaburanisha cyangwa kubohereza aho bakurikiranwa, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana.

Ubuhamya bwatanzwe na Reverien Rurangwa bwagarutse ku mateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, anagaragaza imbaraga abarokotse bagize mu kwiyubaka no kongera kubaka Igihugu, ashimangira ko ari ngombwa ko aya mateka akomeza kwigishwa urubyiruko.

Muri iki gikorwa kandi, Daniel Ngarukiye yaririmbye indirimbo zirimo “Wihogora”, mu gihe Weya Viatora yaririmbye “Icumu n’Ingabo”, acurangirwa inanga, naho Mariya Yohana aririmba “Kwiyunga” izwi cyane nka “Nyibutsa Nkwibutse”, izwiho gukomeza abantu no kubibutsa amateka.

Iki gikorwa cyasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ukuri kw’amateka, mu gihe ibikorwa byo #Kwibuka32 bizakomeza mu Busuwisi mu minsi 100 y’icyunamo, harimo n’igikorwa kizabera i Lausanne ku wa 11 Gicurasi 2026, kizahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri iki gihugu.

Abahanzi barimo Mariya Yohana, Daniel Ngarukiye na Weya Viatora bahuriye i Genève mu Busuwisi mu gikorwa cyo #Kwibuka32, basangiza abacyitabiriye ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka


Abitabiriye umuhango wabereye i Genève bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside, bunamira inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zahasize ubuzima


Ubutumwa mpuzamahanga bwibanze ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bwatangiwe mu cyumba cy’Umuryango w’Abibumbye, ku wa 7 Mata 2026, bushimangira ko “Never Again” igomba kuba igikorwa, atari amagambo gusa

 

Abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bongeye gusaba isi yose gufatanya mu gukumira Jenoside, cyane ko ingengabitekerezo yayo ikomeje gukwirakwira hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...