Iki gitaramo kigamije guha icyubahiro uyu muhanzi wamaze
imyaka myinshi akora umuziki, awifashisha mu kugaragaza umuco Nyarwanda no
kugeza ku bakunzi be ibihangano bifite ubutumwa bukomeye.
Ni umwanya kandi wo kumushimira uruhare yagize mu rugendo
rw’umuziki w’u Rwanda, haba mu bihe byiza ndetse no mu bihe Igihugu cyanyuzemo
bikomeye.
Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, uyobora inzu ifasha
abahanzi ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana, yabwiye InyaRwanda
ko icyemezo cyo kwimura iki gitaramo cyafashwe kugira ngo abategura babone
umwanya wo kugitegura ku rwego rwifuzwa.
Yasobanuye ko hari n’abakunzi, inshuti ndetse n’abo mu
muryango wa Mariya Yohana baba mu mahanga bifuje kuzaboneka muri iki gitaramo,
ariko bakaba bari bakeneye umwanya uhagije wo kwitegura urugendo.
Benshi muri bo bazaba bari mu biruhuko mu Ugushyingo, bityo
kwimura itariki bikaba ari uburyo bwo kubafasha kuzifatanya na we kuri uwo
munsi wihariye.
Noopja yagize ati: “Impamvu cyigijwe inyuma ni ukugira
umwanya uhagije wo kugitegura ku rwego rwiza.”
Yakomeje asobanura ko icyifuzo cy’abakunzi n’umuryango wa
Mariya Yohana baba hanze y’u Rwanda na cyo cyagize uruhare muri iki cyemezo.
Ati: “Abakunzi be, umuryango n’inshuti za Mariya Yohana ziba
hanze zifuje kuzabana na we mu kwa 11, cyane ko bamwe bazaba bari mu biruhuko.”
Yanavuze ko hari ibihangano bishya Mariya Yoha ari gutegura
yifuza kuzamurikira mu gitaramo cyamuhariwe. Ati “Mariya Yohana ari kurangiza
ibihangano bishya yifuza kuba yamuritse mu kwa 11 (Ugushyingo 2026). Ni igihe
cyiza.”
Uretse guha umwanya abazava mu mahanga, kwimura iki gitaramo
bizafasha Mariya Yohana kurangiza gutegura ibihangano bishya yifuza
kuzamurikira abakunzi be.
Ibi bizatuma uwo munsi uba umwanya wo kwishimira amateka ye
mu muziki, ariko kandi ukaba n’umwanya wo kwakira ibihangano bishya byiyongera
ku byo amaze kugeza ku bakunzi be mu myaka ishize.
Iki gitaramo kizabera muri Glimpse Hotel, kikazitabirwa
n’abazaba bafite ubutumire gusa. Abategura bateganya kwakira abantu bari hagati
ya 300 na 350, mu birori byitezweho guhuriza hamwe abo mu muryango we, inshuti,
abakunzi b’umuziki we n’abandi bazaba bifuza kumugaragariza ko bishimira
umurage amaze kubaka.
Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu
kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda.
Mu myaka amaze mu muziki, yagiye akora ibihangano byibutsa
Abanyarwanda umuco wabo, amateka yabo n’indangagaciro zibaranga.
Uretse ubuhanzi, izina rye rifitanye isano n’amateka y’u
Rwanda, by’umwihariko uruhare ashimirwa mu rugamba rwo kubohora Igihugu no
guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuba hateguwe igitaramo cyihariye cyo kumushimira bigaragaza
agaciro ibikorwa bye bifite mu rugendo rw’umuziki nyarwanda.
Ni n’umwanya wo guha icyubahiro umuhanzi wakomeje gusigasira
umuco binyuze mu bihangano bye, ndetse no guha abakunzi be amahirwe yo kongera
guhura na we no kwishimira umurage amaze kubagezaho.
Nubwo itariki yahindutse, intego y’iki gitaramo iracyari
imwe: guha Mariya Yohana icyubahiro akwiye, kumushimira ibyo amaze kugeraho no
guhuriza hamwe abamukunda mu birori bizaba byibanda ku buzima bwe, umuziki we
n’ibihangano bishya ateganya kumurikira abakunzi be.
Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyimuriwe ku wa
28 Ugushyingo 2026. Abategura bavuga ko bizatuma babona umwanya uhagije wo
kugitegura no guha amahirwe inshuti, umuryango n’abakunzi be baba hanze y’u
Rwanda yo kuzitabira

Mariya Yohana arimo gutegura ibihangano bishya yifuza kumurikira abakunzi be mu gitaramo kizitabirwa n’abafite ubutumire gusa

