Mariya Yohana agiye kubona umwanya wo kumurikira abakunzi be ibihangano bishya mu gitaramo cyamuhariwe

Imyidagaduro - 10/10/2026 11:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Mariya Yohana agiye kubona umwanya wo kumurikira abakunzi be ibihangano bishya mu gitaramo cyamuhariwe

Igitaramo cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro Mariya Yohana, umwe mu bahanzi b’inkingi za mwamba mu muziki gakondo w’u Rwanda, cyimuriwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kivanywe ku wa 24 Ukwakira 2026, kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo kugitegura no guha amahirwe abakunzi be baba hanze y’u Rwanda yo kuzitabira.


Iki gitaramo kigamije guha icyubahiro uyu muhanzi wamaze imyaka myinshi akora umuziki, awifashisha mu kugaragaza umuco Nyarwanda no kugeza ku bakunzi be ibihangano bifite ubutumwa bukomeye.

Ni umwanya kandi wo kumushimira uruhare yagize mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda, haba mu bihe byiza ndetse no mu bihe Igihugu cyanyuzemo bikomeye.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, uyobora inzu ifasha abahanzi ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana, yabwiye InyaRwanda ko icyemezo cyo kwimura iki gitaramo cyafashwe kugira ngo abategura babone umwanya wo kugitegura ku rwego rwifuzwa.

Yasobanuye ko hari n’abakunzi, inshuti ndetse n’abo mu muryango wa Mariya Yohana baba mu mahanga bifuje kuzaboneka muri iki gitaramo, ariko bakaba bari bakeneye umwanya uhagije wo kwitegura urugendo.

Benshi muri bo bazaba bari mu biruhuko mu Ugushyingo, bityo kwimura itariki bikaba ari uburyo bwo kubafasha kuzifatanya na we kuri uwo munsi wihariye.

Noopja yagize ati: “Impamvu cyigijwe inyuma ni ukugira umwanya uhagije wo kugitegura ku rwego rwiza.”

Yakomeje asobanura ko icyifuzo cy’abakunzi n’umuryango wa Mariya Yohana baba hanze y’u Rwanda na cyo cyagize uruhare muri iki cyemezo.

Ati: “Abakunzi be, umuryango n’inshuti za Mariya Yohana ziba hanze zifuje kuzabana na we mu kwa 11, cyane ko bamwe bazaba bari mu biruhuko.”

Yanavuze ko hari ibihangano bishya Mariya Yoha ari gutegura yifuza kuzamurikira mu gitaramo cyamuhariwe. Ati “Mariya Yohana ari kurangiza ibihangano bishya yifuza kuba yamuritse mu kwa 11 (Ugushyingo 2026). Ni igihe cyiza.”

Uretse guha umwanya abazava mu mahanga, kwimura iki gitaramo bizafasha Mariya Yohana kurangiza gutegura ibihangano bishya yifuza kuzamurikira abakunzi be.

Ibi bizatuma uwo munsi uba umwanya wo kwishimira amateka ye mu muziki, ariko kandi ukaba n’umwanya wo kwakira ibihangano bishya byiyongera ku byo amaze kugeza ku bakunzi be mu myaka ishize.

Iki gitaramo kizabera muri Glimpse Hotel, kikazitabirwa n’abazaba bafite ubutumire gusa. Abategura bateganya kwakira abantu bari hagati ya 300 na 350, mu birori byitezweho guhuriza hamwe abo mu muryango we, inshuti, abakunzi b’umuziki we n’abandi bazaba bifuza kumugaragariza ko bishimira umurage amaze kubaka.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda.

Mu myaka amaze mu muziki, yagiye akora ibihangano byibutsa Abanyarwanda umuco wabo, amateka yabo n’indangagaciro zibaranga.

Uretse ubuhanzi, izina rye rifitanye isano n’amateka y’u Rwanda, by’umwihariko uruhare ashimirwa mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba hateguwe igitaramo cyihariye cyo kumushimira bigaragaza agaciro ibikorwa bye bifite mu rugendo rw’umuziki nyarwanda.

Ni n’umwanya wo guha icyubahiro umuhanzi wakomeje gusigasira umuco binyuze mu bihangano bye, ndetse no guha abakunzi be amahirwe yo kongera guhura na we no kwishimira umurage amaze kubagezaho.

Nubwo itariki yahindutse, intego y’iki gitaramo iracyari imwe: guha Mariya Yohana icyubahiro akwiye, kumushimira ibyo amaze kugeraho no guhuriza hamwe abamukunda mu birori bizaba byibanda ku buzima bwe, umuziki we n’ibihangano bishya ateganya kumurikira abakunzi be.

 

Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyimuriwe ku wa 28 Ugushyingo 2026. Abategura bavuga ko bizatuma babona umwanya uhagije wo kugitegura no guha amahirwe inshuti, umuryango n’abakunzi be baba hanze y’u Rwanda yo kuzitabira

 

Mariya Yohana arimo gutegura ibihangano bishya yifuza kumurikira abakunzi be mu gitaramo kizitabirwa n’abafite ubutumire gusa



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...