Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 66 amaze mu muziki

Imyidagaduro - 02/10/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 66 amaze mu muziki

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Mariya Yohana, agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyihariye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza urugendo rwe rw’imyaka 66 amaze mu muziki no gushimira uruhare yagize mu gusigasira umuco, amateka n’urukundo rw’u Rwanda.

Mariya Yohana yinjiye mu muziki mu 1960, atangira gukora ibihangano byibandaga ku gukundisha abantu Igihugu no kubakangurira gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda. Mu myaka 66 amaze akora umuziki, indirimbo ze zagiye zigira umwanya wihariye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.

Mu rwego rwo kwizihiza uru rugendo, hateguwe igikorwa cyiswe ‘Mariya Yohana Gala Dinner’, kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026, muri Glimpse Hotel.

Ni igikorwa kizaba mu buryo bw’umugoroba wihariye w’imyidagaduro n’ubusabane, aho abazacyitabira bazagira umwanya wo kumva ibihangano bya Mariya Yohana, gusangira na we ndetse no kwizihiza umurage we mu muziki nyarwanda.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abafite ubutumire gusa, aho hateganyijwe abantu bari hagati ya 300 na 350.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, uyobora Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana, yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa atari igitaramo gisanzwe, ahubwo ko kigamije guha agaciro umuhanzi no kumushimira ku ruhare yagize mu muziki n’umuco by’u Rwanda.

Yavuze ko ‘Mariya Yohana Gala Dinner’ ari igikorwa ngarukamwaka kigamije kwishimira ubuhanzi bw’uyu muhanzi no guha agaciro uruhare rwe mu mateka y’ubuhanzi nyarwanda.

Ati: “Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose bafite umwihariko mu mateka y’umuziki nyarwanda. Mu myaka myinshi amaze akora umuziki, yakoze ibihangano byagiye bigira uruhare mu gusigasira indangagaciro, umuco, amateka n’urukundo rw’igihugu.”

Noopja avuga ko uyu mugoroba uzahuriza hamwe abantu bafite aho bahuriye n’ubuhanzi n’umuco, barimo abakunzi ba Mariya Yohana, abayobozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo bishimire urugendo rw’uyu muhanzi ndetse banaganire ku buryo umurage w’abahanzi bakuru wakomeza kubungwabungwa.

Ati: “Gala Dinner izaba umwanya wo guhuriza hamwe abantu batandukanye bakunda, bubaha kandi bafite uruhare mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi nyarwanda, kugira ngo bazishimane na Mariya Yohana n’umurage we.”

Yongeyeho ko iki gikorwa kizaba n’umwanya wo gutekereza ku hazaza h’inganzo y’abahanzi bakuru, ku buryo ibihangano byabo bitazimira ahubwo bikomeza kumenyekana no mu rubyiruko.

Ati: “Iki gikorwa kandi kizaba urubuga rwo guhuza abakunzi b’umuziki, abayobozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’umuco n’ubuhanzi, kugira ngo tuganire ku cyakomeza guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi, cyane cyane dusigasira inganzo y’abahanzi bakuru nka Mariya Yohana kugira ngo ikomeze ibeho, idacike kandi ishibukire no mu bato."

Noopja avuga ko kimwe mu byihariye kuri iki gitaramo ari uburyo abacyitabira bazabona umwanya uhagije wo kuba hafi y’umuhanzi, bitandukanye n’ibitaramo bisanzwe aho umuhanzi akora igitaramo ubundi buri wese agataha.

Ati: “Akarusho ni uko akenshi umuhanzi ahura n’abafana be, igitaramo cyarangira bagatandukana. Hano rero tuzatarama, dusangire amafunguro, tunywe, twidagadure, twishimire inganzo ya Mariya Yohana tunarata igihugu cyamuhaye byose, birimo amahoro n’iterambere.”

Uyu mugoroba kandi uzaba urimo abandi bahanzi ndetse n’abantu bazaturuka mu byiciro bitandukanye by’imibereho, bose bafite intego yo gushyigikira no kwizihiza Mariya Yohana.

Noopja yavuze ko hazaba harimo abahanzi bo mu ngeri zitandukanye, ibyamamare, abayobozi, abikorera n’abandi bashyitsi batandukanye bazaza kwifatanya na we.

Mariya Yohana amaze imyaka isaga itatu afitanye imikoranire ya hafi na Country Records, sosiyete ya Noopja imufasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki.

Noopja avuga ko umubano wabo urenze imikoranire isanzwe hagati y’umuhanzi n’ikigo kimufasha, ahubwo ko bamufata nk’umubyeyi wabo mu rugendo rw’ubuhanzi.

Ati: “Country Records na Mariya Yohana turi umuryango. Hashize imyaka irenga itatu twiyemeje kumufasha gusohora ibihangano bye nta kiguzi atanze, mu rwego rwo kumworohereza no kumushimira nk’umubyeyi dukesha kwiga guhanga.”

Yunzemo ati: “Ni mama wacu, turi abana be.”

Country Records kandi yagize uruhare mu gukora no gusohora zimwe mu ndirimbo za Mariya Yohana, aho Noopja avuga ko indirimbo nyinshi zirimo ‘Indinde’ zakozwe n’iyi sosiyete.

Ni muri urwo rwego avuga ko igitaramo cyo ku wa 24 Ukwakira kizaba n’umwanya wo kwishimira umusaruro w’imyaka isaga itatu bamaze bakorana.

Ati: “Indirimbo nyinshi ze zirimo ‘Indinde’ ni twe twazikoze. Muri iyi Gala tuzaba tunishimira umusaruro w’ubufatanye bwacu nk’abana n’umubyeyi.”

Country Records ivuga ko iteganya gukomeza kuba hafi ya Mariya Yohana no kumushyigikira mu bikorwa bye by’ubuhanzi, by’umwihariko mu gihe akomeje gutanga umusanzu we mu muziki nyarwanda.

Noopja ati: “Tuzakomeza kumuba hafi, dufatanye na we kuko ni umubyeyi w’imfura cyane, umuhanga kandi ukunda urubyiruko cyane.”

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki nyarwanda, aho kuva mu 1960 kugeza ubu, ibikorwa bye byagiye birenga ku myidagaduro gusa, bikagira uruhare mu gusigasira indangagaciro, umuco, amateka n’urukundo rw’u Rwanda.

Igitaramo cya ‘Mariya Yohana Gala Dinner’ kizaba umwanya wo kongera kumusubiza mu ndorerwamo y’abakunzi b’umuziki, bamushimira ku myaka 66 amaze atanga umusanzu we mu muziki nyarwanda. 


Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cyihariye kizizihiza imyaka 66 amaze mu muziki, kuva yawinjiramo mu 1960


‘Mariya Yohana Gala Dinner’ izaba ku wa 24 Ukwakira 2026, aho abagera kuri 300–350 bafite ubutumire bazahurira mu mugoroba wo kwizihiza inganzo ye

 

Country Records imaze imyaka isaga itatu ifasha Mariya Yohana gusohora ibihangano bye, Noopja avuga ko uyu muhanzi bamufata nk’umubyeyi wabo mu rugendo rw’ubuhanzi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...