Marius kwizera na Ruzagiriza Shema Emery ni bamwe mu bakinnyi byagaragaye ko bafatiye runini ikipe ya Motari FC nyuma y’uko bayifashije kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ivuye mu cya Gatatu mu mwaka w’imikino wa 2023-24 ndetse bakayifasha no kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2024-25.
Marius kwizera ukina mu kibuga hagati nka nimero 8 na nimero 10 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri irangiye yakiniye Motari FC imikino 20. Yagize uruhare mu bitego 14, ayitsindira ibitego 6, anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.
Ubwo Motari FC yavaga mu cyiciro cya gatatu izamuka mu cyiciro cya kabiri nabwo uyu musore yarigaragaje aho yagize uruhare mu bitego 17 nyuma yo gutsinda ibitego 10 ndetse akanatanga imipira 7 yabyaye ibindi bitego.
Ku rundi ruhande mugenzi we Ruzagiriza Shema Emery w’imyaka 20 y’amavuko akina mu kibuga hagati nka nimero 6 na nimero 8. Ibyo ntabwo bimubuza kunyeganyeza inshundura kuko mu mwaka w’imikino ushyize yagize uruhare mu bitego 12 nyuma yo gutsinda ibitego bitanu akanatanga imipira 7 yabyaye ibindi bitego.
Ruzagiriza Shema Emery we yerekeje muri Motari FC nyuma yo kwigaragaza bidasanzwe mu ikipe ya Gorilla FC y’abatarengeje imyaka 20.
Shema Emery mu bakinnyi bafatiye runini Motari FC
Marius ni umwe mu bavanye na Motari FC mu cyiciro cya Gatatu