Uwahoze ari umutoza w'ikipe y'Igihugu ya Bresil wanabaye umukinnyi wayo witwa Mario Jorge Zagallo yitabye Imana afite imyaka 92 y'amavuko.
Mario Zagallo yahesheje ishema Igihugu cye akiri umukinnyi kuko ubwo yakinaga nka myugariro yatwaye igikombe cy'Isi cyo mu mwaka wa 1958 ndetse we na bagenzi bongeye gutwara igikombe cy'Isi cyakurikiyeho mu 1962.
Uwo mugabo yatoje abakinnyi bakomeye barimo na Pele uherutse kwitaba Imana mu 1970 we na Bresil bahise banatwara igikombe cy'Isi ari umutoza ndetse mu 1994 yatwaye igikombe cy'Isi ari umutoza wungirije wayo. Mu 1998 nabwo yatozaga Bresil itsindirwa ku mukino wa nyuma n'ikipe y'Abafaransa.
Zagallo yabimburiye abandi batoza gutwara igikombe cy'Isi nk'umutoza wanagitwaye ari umukinnyi, Umufaransa Didier Deschamps n'Umudage Frank Beckenbauer nibo bonyine babashije gukora nk'ibyo Zagallo yakoze.
Urupfu rwe rwemejwe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Bresil, Rodriguez.
Mario Zagallo yavutse tariki ya 9 Kanama 1931 akaba yapfiriye mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Bresil.
Urupfu rwe rwatangajwe kuri Instagram, aho ubutumwa buvuga ko bababajwe no gutangaza urupfu rwa Mario Jorge Lobo Zagallo.
Zagallo wabaye ikirangirire yapfuye afite imyaka 92
Ivomo: The Guardian