Mario yatunguwe n’umugore wamukoze ku bugabo mu gitaramo i Toronto

Imyidagaduro - 25/11/2025 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Mario yatunguwe n’umugore wamukoze ku bugabo mu gitaramo i Toronto

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Mario, yahuye n’ikintu giteye amatsiko kandi kidasanzwe ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo giheruka i Toronto. Umugore wari uhagaze imbere cyane yafashwe amashusho amukora ku bugabo bituma igitaramo gihinduka impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho agaragaza Mario ari kuririmba no kubyina, ahagarara mu buryo butunguranye ubwo umugore yamukoraga ku bugabo, ariko akomeza igitaramo cyose nta kintu kimuteye impungenge. Abafana bamushimira uburyo yitwaye mu buryo bw’umwuga, batungurwa n’ubushishozi bwe.

Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye. Abenshi batangaje ko ari ihohotera rishingiye ku gitsina yakorewe, banagaragaza ko hari ubusumbane mu myitwarire, aho abagore bahura n’ibikorwa nk’ibi bakunze gushyirwa mu nzira y’amategeko, mu gihe abagabo bahura n’ibintu bisa n’ibi bagira uruhare ruto mu nkuru.

Abarebye amashusho banagaragaje ko umugore yari yambaye impeta y’ubukwe, bikongera kubyutsa impaka ku kuba ashobora kuba yararengeje imbibi z’ubukwe bwe.

Abantu bamwe bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire y’abantu, bahererekanya urugero rw’umugore wagaragaye ku rubyiniro rw’umuhnzi Romeo Santos, bigatuma umugabo we bahita batandukana.

Nubwo ibi byabaye, Mario yerekanye ubunyamwuga akomeza igitaramo cye imbere y’imbaga y’abafana, bituma benshi bamushimira uburyo yitwaye n’ubushishozi bwe mu bihe bidasanzwe.

Mario: Umuhanzi w’icyamamare wa R&B ukomeje guhesha abakunzi be ibyishimo

Mario Dewar Barrett, uzwi ku izina rya Mario, ni umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B wavukiye i Baltimore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 27 Ugushyingo 1986.

Yamenyekanye cyane mu 2002 ubwo yasohoraga indirimbo “Just a Friend 2002” yasubiyemo y’icyamamare Biz Markie, imuha umwanya ukomeye mu njyana ya R&B.

Indirimbo ye “Let Me Love You” (2004) niyo yamuhesheje igikundiro mpuzamahanga, igera ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ikaba yarabaye indirimbo y’urukundo muri icyo gihe.

Nyuma yaho, yakomeje gukora indirimbo nka “How Do I Breathe”, “Crying Out for Me” na “Break Up” akorana n’abaraperi bakomeye nka Gucci Mane na Sean Garrett.

Mario azwi ku ijwi rye ryihariye, ubunyamwuga ku rubyiniro no gukorana n’abafana be ku buryo bwihariye mu bitaramo bitandukanye ku isi, by’umwihariko muri Amerika n’Afurika.

Nubwo amaze imyaka myinshi ari ku rubyiniro, indirimbo ze zikomeje gukundwa n’urubyiruko ndetse n’abakunda R&B ku isi hose.

Mario yatangiye kwerekana impano ye y’indirimbo akiri muto, atangira kuririmba mu mahuriro y’urubyiruko no mu mashuri. Akunda kugaragara nk’umuntu wicishije bugufi kandi wubaha abafana be, kandi agaragara kenshi mu bikorwa by’urukundo no gufasha urubyiruko rugikura.

Nubwo ari icyamamare, Mario akunze gucunga ubuzima bwe bwite mu buryo bwihariye, yirinda ibihuha by’inkuru z’urukundo ku mbuga nkoranyambaga, ariko akigaragaza mu bitaramo no mu mashusho y’indirimbo ze. Ibi byamufashije kugira umubano mwiza n’abafana be, ndetse n’icyubahiro mu ruganda rwa muzika.

Umufana w’umugore yatunguye Mario amukora ku bugaboo ari ku rubyiniro ataramira abantu mu ndirimbo zinyuranye

Umugore aherutse gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka 10 nyuma yo kugaragara mu gitaramo ari mu busabane n’umuhanzi Romeo Santos ku rubyiniro

Mario yatunguwe n’umugore wamukoze ku bugabo, ariko akomeza kuririmbira ibihumbi by’abafana mu gitaramo yari yatumiwemo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...