Umuhanzikazi Marina, uririmba mu njyana
nyinshi zishoboka bijyanye n’indirimbo amaze gukora aho yazikoze mu njyana
zirimo Afrobeats, Afro-soul, Hip Hop, RnB, Afropop, Soul, aherutse no gushyira
hanze indirimbo yise ‘Brigade’, mu gihe cy’icyumweru kimwe imaze gukundwa n’abatari
bacye haba kuri Televiziyo, Radiyo zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.
None rero yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka
24, mu gihe cy’imyaka 5 amaze mu muziki bya kinyamwuga ari mu bahanzikazi bahagaze
neza mu Rwanda. Mu butumwa yashyize kuri Instagram yerekanye ko ari umunsi we w’amavuko
maze abamukurikira bagaragaza ko banyurwa n'ibyo abagezeho kandi bamwifuriza
ishya n’ihirwe.
Mu bamwifurije isabukuru y’amavuko nziza harimo
Ange Bae wagize ati:"Umunsi mwiza w’amavuko." Uwitwa Leandre Rwanda nawe yagize
ati:"Umunsi mwiza w’amavuko nshuti magara yanjye kandi idasanzwe Marina ramba
kandi urabizi nta mwanzi wagutera avuye iwanjye komeza ujye mbere."
Kimwe n'abandi barimo umunyamakuru wa Isibo Tv, Phil Peter, bamwifurije isabukuru babinyujije mu
bitecyerezo bashyize ku ifoto yashyize hanze kuri uyu munsi kimwe no kuri Status z'imbuga zabo.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO BRIGADE YA MARINA
Incamake y’ubuzima bw’umuhanzikazi Marina uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu Rwanda

Yamamaye nka Marina, yiswe n’ababyeyi 'Uwase Ingabire', yavutse kuwa 28 Kanama 1997 mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba mu gihugu cy’u Rwanda. Ni umwanditsi n’umuririmbyi ubarizwa mu nzu iri mu z'imbere zitunganya zikanareberera inyungu z’umuziki w’abahanzi ya 'The Mane' y’umushoramari Baad Rama.
Niwe mfura mu muryango w’abana 2, yakuriye mu biganza by’ababyeyi bombi muri 'Rwamagana' ahava yerecyeza muri Kigali. Marina mu buto bwe yaririmbye muri Korali yitwa ‘Intama za Yesu’ yo mu itorero rya ADEPR.
Amaze gusoza amashuri abanza yayivuyemo ajya muri 'Azaph' yo mu itorero rya Zion Temple, yize ‘icungamari’ mu ishuri ryisumbuye rya ESSA Nyarugunga ibarizwa muri Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Yaje kwinjira neza mu mwuga w’umuziki mu Ugushyingo, 2016 nyuma yo kwegukana ibihembo bya Airtel mu kiganiro cya Radiyo ya Kiss FM. Nyuma yo kuba ariwe wasubiyemo neza indirimbo yitwa 'Urwo ngukunda' ya Yvan Buravan na Uncle Austin wari unayoboye ikiganiro.
Mu mwaka wa 2017 yahise akora indirimbo ye ya mbere
afite imyaka 19 yise “Byarara bibaye " yakorewe muri 'Monstar Record' amashusho
yayo agatunganywa na 'Fazzo Big Producer'.
Iyi ndirimbo yagize igikundiro kiri hejuru, icyo gihe yari agicungirwa inyungu z'umuziki we na Uncle Austin. Yakoze kandi Bikakubera kimwe na Too much yahuriyemo n’abahanzi barimo Urban Boyz, Khalifan na Austin.
Yaje kwinjira muri The Mane kugera n'ubu akirimo akora indirimbo zirimo Log Out, Ni wowe, Madede, Kora, Like That, Tubisubiremo, Karibu, Decision yakoranye na Papito.
Yaje gukora Love you yakoranye na Harmonize, True Love yakoranye na Safi Madiba, Do Me
yakoranye na Queen Cha, Mbwira yakoranye na Kidum, Amabara yakoranye na Amalon,
Bushali, B-Threy na Alyn Sano.
Marina ukiri muto mu myaka, ufite impano idashidikanywaho, mu gahe gato amaze mu muziki by'umwuga amaze gukorana n'abahanzi bakomeye barimo na Harmonize umuhanzi mpuzamahanga ukomoka muri Tanzania
Abarizwa muri The Mane kuva yatangira umuziki uretse amezi macye yabanje gukorana na Austin, none yujuje imyaka 24 mu gihe indirimbo nshya afite 'Brigade' nayo yujuje inshuro ibihumbi 100 by'abayirebye kuri Youtube
