Ibi
yabitangaje mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20
Mata 2026, nyuma y’uko Bad Rama akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga
akoresha izina n’amafoto bye, ibintu avuga ko bigamije kumwifashisha mu nyungu
ze bwite no kuyobya abantu.
Mu
butumwa Marina yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yatunguwe no kubona
Bad Rama amuvuga ndetse asaba abantu gushyigikira ibikorwa bye, akongeraho ko
amwishimira ndetse anamugaragariza urukundo.
Bad
Rama wabaye umujyanama wa Marina hari aho yanditse agira ati “Ni umukobwa
wanjye […] Icyo nshaka kubabwira n’uko Marina n’impano Imana yahaye igihigu
cyacu u Rwanda gusa twitaye mu kumusobanura aho kumuha amahirwe ngo akoreshe
impano ye ndabyumva n’ubwana, Yego!.”
Akomeza
ati “Kumva biramugora, kumenyana no kumenyerana n’abantu bashyashya. Niyo baba
bahuje akazi cyangwa baturanye, ariko n’umwana mwiza cyane, muzamukunde, mu
muhe amahirwe. Marina n’umuhanzi mwiza cyane, impano ye n’igitangaza.”
Mu
itangazo yasohoye, Marina asubiramo ko atagifitanye na Bad Rama umubano uwo ari
wo wose, haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe, anasaba ko yahagarika
gukoresha izina rye mu byo akora.
Yagize
ati “Ndifuza gusobanurira abafana banjye, Abanyarwanda bose n’abandi bose muri
rusange, ko nta mubano nkigirana n’uyu muntu. Ntabwo nshyigikiye ibikorwa bye
cyangwa ibitekerezo bye bijyanye n’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.”
Yakomeje
ashimangira ko umuziki we ushingiye ku rukundo akunda igihugu cye, bityo ko
atakwifuza guhuzwa n’umuntu uwo ari we wese ushaka gusebya cyangwa gutesha
agaciro u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Ati
“Sinzi impamvu yakoresheje izina ryanjye, ariko sinemera inkunga ye cyangwa
ibyo ambonamo. Umutima wanjye n’ubudahemuka bwanjye biri ku Rwanda n’ubuyobozi
bwarwo.”
Marina
yasoje ashimira abakunzi be bakomeje kumushyigikira, abizeza ko azakomeza
gukora umuziki ugaragaza urugendo rwe n’urukundo afitiye igihugu cye.

