Marina yavuze ku kuba umukunzi we bataramana muri MTN Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Imyidagaduro - 12/07/2026 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Marina yavuze ku kuba umukunzi we bataramana muri MTN Iwacu Muzika Festival (VIDEO)

Mu bitaramo bine bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 bimaze kuba, umuhanzikazi Marina Deborah uzwi nka Marina yakomeje kugaragara ku rubyiniro ari wenyine, afashwa n’itsinda ry’ababyinnyi be.

Nubwo ariko aherutse kwambikwa impeta y’urukundo na Yvan Muziki, umukunzi we banafitanye indirimbo, ntabwo barahurira ku rubyiniro muri iri serukiramuco rimaze gukusanya imbaga hirya no hino mu gihugu.

Ni ingingo Marina yavuzeho nyuma yo gutaramira ku kibuga cya Rubengera mu Karere ka Karongi, mu gitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026.

Akigera ku rubyiniro, Marina yabanje kuganiriza abakunzi be, ababaza niba biteguye kumwakira cyangwa niba yakwisubirirayo.

Mu ijwi rimwe bamugaragarije ko bari bamutegereje, ahita atangiza igitaramo aririmba Marina, akurikizaho Ikanisa, Do Me, Ni Wowe na Paje.

Yakomeje gususurutsa abari bitabiriye igitaramo aririmba Twivuyange, yakoranye n’abandi bahanzi, mbere yo gukurikizaho Mon Bébé, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iki gitaramo.

Yanaririmbye Too Much ndetse na Ifoto, indirimbo yaririmbye abyinana imbaraga nyinshi, by’umwihariko agaragaza ubuhanga mu kubyina imbere ya MC Buryohe, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.

Nubwo akunze kugaragara ari wenyine ku rubyiniro, hari igihe Marina yagiye ahamagara DJ Phil Peter bakaririmbana indirimbo Ifoto na Bimpame bakoranye.

Icyakora kugeza ubu ntarazana Yvan Muziki, nubwo ari umwe mu bahanzi bafitanye indirimbo zakunzwe zirimo Intware Batinya.

Mu minsi ishize ni bwo Marina yambitswe impeta y’urukundo na Yvan Muziki, amwereka ko yifuza ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Kuva icyo gihe, abakunzi babo bakomeje kwibaza niba bazatangira no kugaragara hamwe ku rubyiniro, cyane cyane muri ibi bitaramo bikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Marina yabajijwe niba atekereza kuzaserukana n’umukunzi we mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bisigaye, birimo ibizabera i Nyagatare, Musanze na Rubavu.

Mu gusubiza, yasize amarembo afunguye, agaragaza ko bishoboka ariko adashaka gutangaza byinshi mbere y’igihe.

Ati: "Indirimbo 'Intware Batinya' nakoranye na Yvan Muziki ndi kubiteganya ko izaba mu zo nzaririmba mu bindi bitaramo bizakurikiraho. Reka dutegereze turebe."

Yakomeje agaragaza ko akunze gutungura abakunzi be, bityo ko nta cyemezo ndakuka yatangaza.

Ati: "Ibintu byanjye biratungurana. Nshoboza kuzamuzana cyangwa se ntaze, ntawamenya. Ikintu uba ugomba gukora ni ukwitabira, hanyuma ukareba ibyo nakuzaniye."

Amagambo ya Marina yasize abakunzi be bategereje kureba niba koko Yvan Muziki azagaragara ku rubyiniro mu bitaramo bisigaye bya MTN Iwacu Muzika Festival, cyane ko indirimbo Intware Batinya iri mu zo abafana bifuza cyane kubona aba bombi bayiririmbana imbonankubone.


KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA


KANDA HANO UREBE MARINA UBWO YARI KU RUBYINIRO I KARONGI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...