Marina yavuze imvano yo guserukana ikamba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 - VIDEO

Imyidagaduro - 19/07/2026 7:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Marina yavuze imvano yo guserukana ikamba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 - VIDEO

Mu gihe ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bari buzuye Stade ya Nyagatare bategereje abahanzi bari batumiwe muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026, Marina ni umwe mu bahise bakurura amaso y'abari aho akigera ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi, amazina ye nyakuri akaba Ingabire Deborah, yaserukanye ikamba mu mutwe, ibintu byahise bituma benshi bibaza ubutumwa yashakaga gutanga.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, yasobanuye ko atari uburyo bwo kwiyerekana gusa, ahubwo ko ari ikimenyetso cy'icyizere afitiye umwanya yifuza gukomeza kugira mu muziki nyarwanda. Yabwiye InyaRwanda ati: "Naserukanye ikamba kubera ko ndi Umwamikazi w’umuziki nyarwanda."

Aya magambo yayavuze nyuma yo gutanga igitaramo cyanyuze benshi, aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Paje, Marina, Bimpame na Agafoto, abakunzi be bamwereka ko bagikomeje kumushyigikira baririmbana na we kuva atangiye kugeza asoje.

Marina ni umwe mu bahanzi umunani bazenguruka igihugu muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026, iserukiramuco ritegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda. Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ririmo Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.

Igitaramo cya Nyagatare cyo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, cyabaye icya gatanu muri uru rugendo ruzenguruka igihugu, kikaba cyitabiriwe n'abaturage benshi bari buzuye Stade ya Nyagatare, aho buri muhanzi yakiranywe urugwiro n'abakunzi b'umuziki.

Nk'uko byagenze no mu yindi mijyi iri serukiramuco rimaze kunyuramo, no muri Nyagatare hatumiwe umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Kuri iyi nshuro yari Tom Close, wegukanye iri rushanwa mu 2011 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere.

Marina yavuze ko ashingiye ku buryo yakiriwe n'abafana ndetse n'uko igitaramo cye cyagenze, yizeye ko yitwaye neza kandi ko Nyagatare yamuhaye amanota meza.

Uyu muhanzikazi akomeje kwerekana ko ari umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho buri gihe aharanira gutanga umwihariko haba mu buryo yambara, uko yitwara ku rubyiniro n'uburyo ageza umuziki we ku bafana.

Kugaragaza ikamba mu mutwe kwe kwabaye kimwe mu byaranze igitaramo cye cya Nyagatare, ndetse amagambo ye agaragaza ko akomeje kwizera ubushobozi bwe no guhatanira gukomeza kuba umwe mu bahanzikazi bafite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...