Ni ubwa mbere uyu mukobwa
uherutse gusohora indirimbo ‘Avec Toi’ yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Ghana,
mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzikazi uri kwikorana
cyane muri iki gihe, kuko atakibarizwa muri Label.
Uyu mukobwa ari muri kiriya gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Camidoh, yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Iyzo Pro.
Ati “Yego ndi kubarizwa muri Ghana, muri gahunda zo gufata amashusho y’indirimbo nakoranye na Camidoh. Ni indirimbo twakoze cya gihe ubwo yaje i Kigali mu gitaramo."
Ni indirimbo avuga ko
idasanzwe mu rugendo rw’umuziki, kuko iri mu zo yagerageje gukora ku rwego
mpuzamahanga nk’imwe mu ntego yihaye.
Atangaje ibi mu gihe
yanagaragaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mon Bebe’ yakozwe
mu buryo bw’amashusho na AB Godwin.
Camidoh wavutse ku wa 21
Mutarama 1994, ari mu bahanzi bagezweho muri Ghana bashyize imbere gukora
umuziki wubakiye ku njyana ya Afropop, R&B, Afrobeats n’izindi. Asanzwe
kandi ari umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye.
Yakuriye kandi aba igihe
kinini mu gace ka Volta muri Ghana, aho yarezwe na Nyina gusa. Afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imenyekanishabikorwa
yakuye muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Accra.
Camidoh yakoze indirimbo
zirimo nka ‘For My Lover’ yakoranye na Darkovibes, ‘ The Best’ yakoranye na
Kelvyn Boy, ‘Available’ yakoranye na Eugy.
Uyu musore yavuzwe cyane mu
muziki mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ubwo yakoraga indirimbo ‘Sugarcane’
mu Kuboza 2021. Iyi ndirimbo yaciye ibintu ku mbuga nka Tik Tok, Shazam n’izindi.
Ku wa 8 Mata 2022,
Camidoh yasubiyemo iyi ndirimbo afatanyije na King Promise, Mayorkun ndetse na
Darkoo.


Marina yatangaje ko ari
kubarizwa muri Ghana mu rugendo rwo gufata amashusho y’indirimbo na Camidoh

Camidoh wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Sugarcane’ yakoranye indirimbo na Marina yakozwe na Producer Iyzo

Camidoh ari mu bahanzi
bagezweho muri iki gihe, ahanini binyuze mu bufatanye yagiranye n’abandi
bahanzi

Marina yagaragaje ko iyi ndirimbo yakoranye na Camidoh iri mu murongo wo kwagura ibikorwa bye
Iyi ndirimbo yakorewe i Kigali ikorwa na Iyzo Pro- Ubanza uburyo ni Mr Kagame
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUGARCANE' YA CAMIDOH
