Umukinnyi wa filime Parfait Ngizwenayo wamenyenkanye muri filime nka Rwasa ku izina rya Reagan, niwe wari uyoboye iri huriro, akaba yari yashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka nawe asimbuye Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima.
Kugeza ubu Marie France Niragire wamenyekanye nka Sonia muri filime Inzozi, niwe watorewe kuba ariwe uyobora iri huriro kuri manda y’imyaka 5, iteganywa n’amategeko, ndetse hashyirwaho na Komite nshya igizwe na:
UMUYOBOZI: Marie France NIRAGIRE;
UMWUNGIRIJE: RUTABAYIRO Eric
UMUNYAMABANGA: Rebecca MUCYO UWAMAHORO
UMUBITSI: KAYUMBA Vianney (Manzi)
AKANAMA NKEMURAMPAKA: IRUNGA Longin, NYIRABAGANDE Filidaus (uzwi nka Rangwida mu ikinamico Urunana), na BIZIMANA Vital
ABAGENZUZI: NGIZWENAYO Parfait, NKUNZIMANA Richard na Rukundo Arnold (Shaffi)
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yatangiye abaza Marie France wari usanzwe yungirije umuyobozi impamvu muri iri huriro batoye umuyobozi inshuro 2 mu mwaka umwe, mu gihe amategeko ateganya ko manda y’umuyobozi ari imyaka 5, maze Marie France asubiza ati, “nibyo koko manda y’umuyobozi ni imyaka 5, ariko uwari umuyobozi, Parfait yashatse kwegura. Yatwandikiye ibaruwa atumenyesha ko kubera umwanya muke afite bitamworohera kuzuza inshingano nk’umuyobozi, ni uko turamwemerera niko gutora undi.”
Bimwe mu byaranze ubuyobozi bwa Parfait Ngizwenayo
Igihe gito yamaze ku buyobozi bw’iri huriro, ingoma ye yaranzwe n’ibyiza ndetse n’ibibi.
Ku buyobozi bwa Parfait Ngizwenayo nibwo icyari Hillywood Actors Coalition (HAC) cyahise gihindurirwa izina kitwa Rwanda Actors Union (RAU), ibi bikaba byari mu rwego rwo kunoza imikorere nk’ihuriro rigamije kubumbira hamwe abakinnyi ba filime mu Rwanda.
Muri iki gihe yamaze ku buyobozi, hakozwemo ibikorwa binyuranye harimo gushyiraho status y’abakinnyi ba filime mu Rwanda ndetse no kwandikisha ihuriro mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere nk’umuryango wemewe mu rwego rw’amategeko, ndetse no kwegeranya abakinnyi ba filime aho bari hose hirya no hino mu Rwanda.
Habayeho kandi kwishyuriza abakinnyi bari barambuwe amafaranga bakiniye filime, ndetse kandi hanakorwa ibikorwa byo kurwanya ruswa yari itangiye kuvugwa aho hafashwe umushoramari wa filime washinjwaga icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina abakinnyi ba filime b’abakobwa.
Parfait Ngizwenayo niwe wakiriye umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika Connie Britton igihe yari mu Rwanda, mu muhuro wabereye kuri Hotel des Milles Collines tariki 22 Kamena, aho yahuye na bamwe mu bakora sinema mu Rwanda.
Iki gikorwa, benshi bakibonaga nk’ikizamuye sinema nyarwanda ku rundi rwego, dore ko akenshi abakinnyi b’ibyamamare b’abanyamerika bagiye bagera mu Rwanda ntawamenyaga iyo banyuze, ariko Parfait akabasha guhuza Connie n’abanyarwanda abifashijwemo na AfriLIVE TV.

Connie Britton na Parfait Ngizwenayo muri Milles Colline ubwo yari yamwakiriye mu muhuro n'abakora sinema mu Rwanda


bamwe mu bakora sinema bari bitabiriye uyu muhuro
Iki gikorwa ariko nticyavuzweho rumwe na benshi, n’ubwo cyari cyatanze umusaruro. Nyuma y’iminsi 2 kibaye, ni ukuvuga tariki 24 Kamena, urugaga rwa sinema rwatangaje ko rutigeze rumenya niba Connie yaranaje mu Rwanda, aho Parfait we yavugaga ko yoherejwe n’urugaga nk’uhagarariye abakinnyi.
Icyo gihe Aaron Niyomungeri ushinzwe itangazamakuru muri uru rugaga yabwiye Inyarwanda.com ati, “njye amakuru mfite kugeza ubu ni uko nta muntu n’umwe wo muri federation uzi ko uwo muntu yahageze. Nimugoroba nari kumwe n’ushinzwe ubutegetsi muri federation turi kubiganiraho, ambwira ko iyo nama yabaye, njye nari nazi ko itaraba. Bivuze ngo rero ayo makuru rwose mu ishami ry’itangazamakuru ntarimo. Kereka niba ari muri secretariat cyangwa muri finance."
Aha, urugaga rwashinjaga Parfait gukora ibyo atigeze atumwa.
Ibindi byaranze ubuyobozi bwa Parfait muri iri huriro kandi, harimo ukuregwa kwambura amafaranga y’ikibina cy’abakinnyi yari ayoyoboye. Ibi byatumye bamwe muri aba bakinnyi bamukuriraho ikizere, dore ko ubwo yaganiraga na radio Flash FM, umukinnyikazi Marie Louise Umurinzi yabajijwe n’umunyamakuru uko bagiye kubafata nk’abayobozi basanzwe babayobora nyuma yo kubashinja ubwambuzi n’ubuhemu, Marie Louise yamusubije ati, “Ubundi se ni abayobozi bande? Ku bwanjye nta muyobozi wanjye urimo, bakanabakuyeho. Niba umuntu ayobora akora biriya, uwo ayobora azakora iki?”
Ese Marie France afitiye imigambi ki iri huriro ahereye kuri uyu mwaka utaha?
Aha, Marie France yagize ati, “2016 ni umwaka twahariye amahugurwa ndetse no kwiga, kugira ngo gukina filime bibe umwuga ariko tuzi neza. Tukamenya ngo umukinnyi ni iki asabwa, ese agomba kwitwara gute? Ndetse no mu buryo bwo kumwamamaza, kugira ngo amenyekane ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kumenya indimi mpuzamahanga kuko nazo ziri mu bibazo dufite kugeza ubu abakinnyi ba filime bo mu Rwanda. Ibyo nibyo byihutirwa mu myaka iri imbere ngiye guheraho nk’umuyobozi, muri uyu mwaka wa 2016.”
